Kajuga Robert wamamaye muri siporo yo gusiganwa ku maguru yakoze ubukwe

Kajuga n’umukunzi we Riberata nyuma yo gusezerana imbere y’Imana

Kajuga Robert wamamaye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we witwa Usanase Liberata kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020.

Kajuga Robert n’umukunzi we Usanase Liberata, gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Paruwase ya Byumba mu Karere ka Gicumbi naho abatumirwa bake bitabiriye ubwo bukwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) bakiriwe mu nzu mberabyombi ya FIAT mu Karere ka Gicumbi.

Kajuga Robert mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe ya SEC, ubu akaba yakoze ubukwe abarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi.

Kajuga Robert yavutse tariki ya 1 Mutarama 1985 mu Kaniga mu Karere ka Gicumbi, azwiho kwiruka ahantu harehare (long distance), muri 2012 yaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike yabereye i London mu Bwongereza, aho yasiganwe ahareshya na metero ibihumbi icumi (10,000m).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *