Hari abemeza ko COVID-19 yerekanye ko mu bukwe hari imihango yatwaraga amafaranga mu bitari ngombwa

Nshimiyumuremyi Justin (ubanza uturutse iburyo) Umuyobozi w’Umuryango Iriba ry’Umuco, yemeza ko kuvuga amazina y’inka ari umuco kandi uyavuga agomba kwishyurwa amafaranga

Bamwe mu baturage bo muri Kigali baremeza ko ubukwe bwatwaraga amafaranga y’umurengera no mu bitari ngombwa kuko COVID-19 yerekanye ko amafaranga uko yangana kose atabuza ubukwe kuba.

Semasaka Jean de Dieu utuye mu Kagali ka Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yabwiye umunyamakuru ko hari amasomo menshi bigiye ku cyorezo cya Coronavirus (COVID-19) kuko mbere abantu bari bazi ko kugira ngo ubukwe bube ari uko abantu babutaha ari benshi hagakoreshwa amafaranga asaga miliyoni eshanu.

Semasaka yagize ati “wasangaga umuntu ategura ubukwe akishyura amafaranga yo kuvuga amazina y’Inka, kwishyura umuhuza w’amagambo (MC), kwishyura “salle” yo kwicazamo abatashye ubukwe n’andi menshi ariko se ko muri ibi bihe bya COVID-19 bitaba se bibuza ubukwe kuba?”

Kayitesi Espérance, umukobwa utuye mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya, avuga ko hari abasore benshi bangaga kurongora bitewe n’ikibazo cy’amikoro, ariko ubu COVID-19 izo mpamvu zose yazikuyeho.

Kayitesi yagize ati “ubukwe bwa mbere ya COVID-19 bwatwaraga amafaranga menshi aho wasangaga ku ruhande rw’umukobwa avunika mu kwishyura uzategura ahagomba kubera imihango yo gusaba no gukwa, kwishyura ugomba kuba umuhuza w’amagambo, kwishyura indangururamajwi, imyambaro,uvuga amazina y’inka n’ibindi, byasaga neza, ariko bigahenda, iyi ndwara navuga ko yatumye ubukwe butongera guhenda kuko n’ababutaha ni bake”.

Havugimana Anselme ubarizwa i Kanombe yavuze ko hashije imyaka ibiri akoze ubukwe, bityo bwamuhenze kuko bwamutwaye agera kuri miliyoni 8, akaba asaba abasore n’inkumi bo muri iki gihe gukora ubukwe muri iyi minsi butahwa n’abantu 15 ku ruhande rw’umusore na 15 ku ruhande rw’umukobwa kuko icyorezo cya Coronavirus nikibona umuti n’urukingo ubukwe bushobora kuzongera guhenda.

Nubwo hari abemeza ko mu bukwe hari imihango imwe n’imwe yabaga itari ngombwa, hari ababibona ukundi

Ntigurirwa Emmanuel bita Emmy Nkwakuzi, umuhanzi wakoraga akazi ko kuvuga amazina y’inka mu bukwe no kuyobora ibiriro avuga ko umuco Nyarwanda nawo ari ubukungu, ari yo mpamvu uwusigasira nawe bimwinjiriza amafaranga akiteza imbere.

Nshimyumuremyi Justin, Perezida w’Ihuriro ry’abahanzi bavuga amazina y’inka mu bukwe no kuyobora Ibirori ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” yatangaje ko imihango yose yabaga mu bukwe mbere ya COVID-19 yari ingenzi kuko biri mu gusigasira umuco Nyarwanda nubwo wenda bidakorwaga nk’ibya kera.

Nshimyumuremyi yagize ati “biriya bintu byari ngombwa kandi n’ubu ni ngombwa kuko biriya bigaragaza umuco, ntabwo tuvuga ko bikorwa nk’uko kera byakorwaga, ariko byanze bikunze n’ubundi reka tubyite nko Guterekera, reka tuvuge ko tudakora iby’umuco neza ahubwo tuvuge ko Duterekera umuco, kuko iyo tugiye kuvuga amazina y’Inka, inka nyirizina ntibivuze ko ziba zihari, ariko nta n’ikinyoma kiba gihari kuko tuba tuvuga ngo kera zavugwaga zitya uwo muco wacu ntitugomba kuwibagirwa”.

Uyu muyobozi na none ntiyemeranya n’abavuga ko kwishyura abavuga amazina y’inka ari nko kujugunya amafaranga, yagize ati “si uguta amafaranga ahubwo ibi bintu tutanabikoze, byaba ari bibi kuko ni wo mwanya wo kugaragariza abantu uko kera byagendaga n’abakiri bato bakabimenyeraho, uwo muco ukaba uruhererekane, ni ukuvuga tutabikoze byazibagirana noneho umuco wacu ukaba urazimye, kwishyuza amafaranga tubihuje n’ibya kera, ni uko umuntu wavugaga amazina y’inka baramuhembaga, uriya murimo dukora ni uw’Abisi, Umwisi iyo yitaga ishyo yaragarukaga amaze kwita izibyaye Uburiza nyuma akazagaruka, icyo bita inshutso yita Inka yigaragaje nk’Igihame ihagarariye iryo Shyo, rero amaze gucusa bamuhaga inka, iyo biba iki gihe bakabaye bamuha amafaranga kuko ubu niyo ahari kuko ubutunzi bw’igihugu icyo gihe bwari inka, inka niyo yari ifaranga ry’icyo gihe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *