Gikondo: Abaturage barishimira serivisi nziza bahabwa

Mukasano Susan Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo

Bamwe mu baturage bakenera serivisi zitangirwa mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro barishimira uburyo bakirwa neza ndetse bagahabwa serivisi inoze kandi yihuse.

Ikinyamakuru impamba.com cyakoze ubucukumbuzi gisanga abaturage baturuka mu yindi mirenge ya Kigali akenshi bakenera serivisi zitangirwa mu Murenge wa Gikondo.

Aba baturage bakunze kuza ku Murenge wa Gikondo gusaba serivisi zitangirwa mu biro by’irangamimerere kandi ugasanga bishimiye uko bakiriwe ndetse nubwo baba ari benshi usanga nta mubyigano uhari kuko ubanza kuganirizwa mbere ugategereza, cyangwa se niba hari ikibura mu byangombwa ukenewe ukagirwa inama.

Nyuma yo gusura Umurenge wa Gikondo, ikinyamakuru impamba.com cyageze no ku kigo Nderabuzima cya Gikondo, abaturage batangaza ko bishimira uburyo bakirwa ndetse n’uburyo iyo hari amakuru bashaka kubaza bahabwa ubusobanuro kandi bigaragara ko wahawe agaciro.

Mukasano Susan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo yavuze ko serivisi nziza iri mu by’ibanze mu Murenge wa Gikondo.

Uyu muyobozi yagize ati “serivisi nziza ni cyo cy’ibanze kuri twebwe, ni cyo kituraje ishinga niwo murimo wacu wa buri munsi wo gutanga serivisi nziza mu batugana, zaba iza “Etat Civil”, zaba n’iz’indi nk’iz’ubutaka muri rusange gutanga serivisi nziza niyo ntego yacu y’ibanze”.

Ibiro by’Umurenge wa Gikondo

Mukasano Susan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo yagize n’ubutumwa agenera, abagana Umurenge wa Gikondo n’abahatuye muri ibi bihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), yagize ati “ubutumwa twaha abaturage batugana n’Abanyagikondo n’abaturage b’Umujyi muri rusange, ni ugukomeza kwirinda kino cyorezo cya COVID-19, abantu bubahiriza amabwiriza kandi buri muntu yumva ko ari inshingano kuba yaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo turusheho kwiyubakira Igihugu cyacu”.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *