Imihango y’Ubukwe bwa Kinyarwanda ayigereranya no Guterekera

Nshimiyumuremyi Justin Umuyobozi wa Iriba ry’Umuco Nyarwanda na Bamporiki bitegereza uko abantu babyinaga mu gitaramo cy’amazina y’inka

Nshimiyumuremyi Justin, Perezida w’Ihuriro ry’abahanzi bavuga amazina y’inka mu bukwe no kuyobora Ibiro ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda”, akaba n’Umuyobozi wa Kampani yitwa “Umutsakura” asanga imihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda yayigereranya no Guterekera, aho yatanze urugero rw’uburyo bakwa umugeni amafaranga ariko mu bukwe bakavuga Inka kandi ntayihari.

Gusa yatangaje ko imihango yose yabaga mu bukwe mbere ya COVID-19 yari ingenzi kuko biri mu gusigasira umuco Nyarwanda nubwo wenda bidakorwaga nk’ibya kera.

Nshimiyumuremyi yagize ati “biriya bintu byari ngombwa kandi n’ubu ni ngombwa kuko biriya bigaragaza umuco, ntabwo tuvuga ko bikorwa nk’uko kera byakorwaga, ariko byanze bikunze n’ubundi reka tubyite nko Guterekera, reka tuvuge ko tudakora iby’umuco neza ahubwo tuvuge ko Duterekera umuco, kuko iyo tugiye kuvuga amazina y’Inka, inka nyirizina ntibivuze ko ziba zihari, ariko nta n’ikinyoma kiba gihari kuko tuba tuvuga ngo kera zavugwaga zitya uwo muco wacu ntitugomba kuwibagirwa”.

Uyu muyobozi na none ntiyemeranya n’abavuga ko kwishyura abavuga amazina y’inka ari nko kujugunya amafaranga, yagize ati “si uguta amafaranga ahubwo ibi bintu tutanabikoze, byaba ari bibi kuko ni wo mwanya wo kugaragariza abantu uko kera byagendaga n’abakiri bato bakabimenyeraho, uwo muco ukaba uruhererekane, ni ukuvuga tutabikoze byazibagirana noneho umuco wacu ukaba urazimye, kwishyuza amafaranga tubihuje n’ibya kera, ni uko umuntu wavugaga amazina y’inka baramuhembaga, uriya murimo dukora ni uw’Abisi, Umwisi iyo yitaga ishyo yaragarukaga amaze kwita izibyaye Uburiza nyuma akazagaruka, icyo bita inshutso yita Inka yigaragaje nk’Igihame ihagarariye iryo Shyo, rero amaze gucusa bamuhaga inka, iyo biba iki gihe bakabaye bamuha amafaranga kuko ubu niyo ahari kuko ubutunzi bw’igihugu icyo gihe bwari inka, inka niyo yari ifaranga ry’icyo gihe”.

Justin avuga ko ubu hari ibidashoboka ko byahuzwa n’ibya kera mu mihango yo gusaba no gukwa, yatanze urugero avuga ko nk’ubukwe bubereye muri Kigali Convention Center cyangwa Marriot udashobora kuzanayo inka muri iki gihe, ari yo mpamvu ubu amafaranga ari yo yasimbuye inka mu mihango yo gusaba no gukwa, nubwo n’ubundi aho kuvuga amafaranga havugwa inka mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda.

Nshimiyumuremyi Justin, Perezida w’ihuriro “Iriba ry’Umuco Nyarwanda”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up