Haruna wayoboye ishuri ryo kwa Kadafi (ESSI-Nyamirambo) aravugwaho kunyereza umutungo, none akomeje kwidegembya muri Emirates

Haruna Nshimiyimana mu kunyereza umutungo wa ESSI Nyamirambo ngo yabikoranaga amayeri menshi

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umusingi cyo ku wa 29 Kamena 2020, avuga ko Haruna Nshimiyimana wayoboye ishuri rya “Centre Culturel Islamic” ahazwi nko kwa Kadafi (ESSI-Nyamirambo) muri 2014 kugeza mu mpera za 2018, yaciye agahigo mu ba Diregiteri b’iryo shuri banyereje amafaranga menshi yatangwaga n’ababyeyi ndetse hakaba n’abandi bavugwa muri iyi dosiye nabo amakuru yabo azashyirwa ahagaragara.

Uko inkuru iteguye

Amakuru dukesha bamwe mu bantu bakoranye na Haruna Nshimiyimana, bavuga ko nyuma yo gutwara ayo mafaranga yatangwaga n’ababyeyi akayaguramo imitungo itandukanye, ngo yatahuye ko bishobora kuzamenyekana akabibazwa ahitamo kujya gushaka akazi muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) mu Rwanda ikorera muri Marriot Hotel.

Ikarita y’akazi ya Nshimiyimana Haruna ubwo yayoboraga ESSI Nyamirambo

Abatanze ayo makuru banze ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,bavuga ko mu gihe cya Haruna, Ubuyobozi bw’Ishuri bwari bwarigabanyije uburyo bwo kunyerezamo imitungo, aho Umuyobozi Mukuru (Directeur general) yihariraga amafaranga yari agenewe abarimu naho Haruna nawe agatwara andi nk’ayo gusana ikigo yatangwaga n’ababyeyi, ay’agatabo k’amategeko y’ikigo n’andi yacaracaraga, ariko agahabwa inshingano zo kuburizamo umwarimu wese washoboraga kubaza amafaranga y’agahimbazamusyi (prime) batahabwaga.

Umwe mu batanze aya makuru yagize ati “byahereye kuri Dr Isaac Munyakazi wari ufite ukuntu akorana na “Directeur General” undi wari Kontable (Accountant), rimwe aza gucunga Directeur General na Dr Munyakazi bagiye i Maka nibwo uwo Kontable yandikiraga ba nyir’ishuri ko Dr Munyakazi yagiye atatse uruhushya agarutse asanga abari bashinzwe ishuri bo muri Libya baramaze kwandika ibaruwa ko yirukanwa asimburwa na Haruna Nshimiyimana guhera 2014 bishyira 2019”.

Bimwe mu bishingirwaho mu gukeka ko Haruna Nshimiyimana yaba yaranyereje amafaranga y’ishuri rya “Centre Culturel Islamic” aho bakunze kwita kwa Kadafi ni imitungo yaguze mu myaka ine yahakoze ifite agaciro katari munsi ya miliyoni zigera ku ijana kandi yarahembwaga 353,941 ku kwezi nk’uko lisiti y’aho abakozi bahemberwagaho ibyerekana.

Umwe mu bavuganye n’umunyamakuru yagize ati “Ikintu bakoraga kuri Haruna hari amafaranga bafataga abana bishyura ku ishuri bakayajyana kuri Banki bakazana “Bordereau” hanyuma utundi dufaranga bagendaga bazana ku ishuri, utwo dufaranga twabaga harimo amafaranga yo gusana ikigo kandi mu by’ukuri ayo mafaranga yavaga mu Barabu kuko ku mwaka babaga bafite“budget” yayo, ayo yarengagaho yabaga ari aya Haruna kugira ngo akomeze acunge abarimu hatagira uvuga noneho bakamureka Haruna akishyuza amakarita y’ishuri, akishyuza aya “Carne de discipline”, akishyuza amafaranga y’agatabo k’amategeko y’ikigo, ibyo kera ntabyabagaho abanyeshuri bigiraga Ubuntu, bishyuraga amafaranga ya “Uniforme” gusa wigaga imyaka 6 ikarangira nta mafaranga wishyuye, ayo mafaranga yabaga ari aya Haruna kuko impapuro n’ibindi yabaga ari amafaranga ya “Centre Culturel Islamic”, ibihumbi Magana atanu by’Amadolari (500,000$) yatangwaga n’Abarabu yo gufasha ikigo ya yacungwaga na Directeur General na Comptable” naho Haruna bamurekeraga utwo dufa
ranga ababyeyi batangaga mu ntoki”.

Ayo mafaranga ababyeyi barerera muri “Centre Culturel Islamic” ahazwi nko kwa Kadafi batangaga harimo: ibihumbi bitatu buri mwaka yo gusana ikigo, amafaranga y’ibizamini harimo n’ibiba mu gihembwe hagati, amafaranga ya “Uniforme” n’andi.

Ukeka ko Haruna hari amafaranga yanyerezaga ariko kubitahura bikaba bitoroshye kuko yabikoranaga amayeri menshi, mu kubishimangira yagize ati “bishyuzaga ibihumbi 16 kuri Uniforme ebyiri ariko mu by’ukuri umuntu wayidoze bamuhags ibihumbi icyenda birengaho udufaranga duke, ayo yasagukaga yabaga aya Diregiteri Haruna nyine”.

Yakomeje agira ati “byibura ku mwaka Haruna ntiyaburaga miliyoni 30 asigarana, ishuri ryabaga rifite “imprimante” nta mpamvu yari ihari yo kwishyura amafaranga yo gucapisha ibizamini”.
Uwatanze aya makuru, yavuze na none ko amafaranga yo muri Islamic yakunze kubura mu bihe bitandukanye kugeza ubwo bamwe mu bayobozi basubiranyemo bagafungishanya, yagize ati “mu gihe cy’ibizamini mwarimu wakoze “Supervision” bamwishyuraga ibihumbi 2, akenshi wasangaga mwarimu adakora “supervision” zirenze ebyiri mu gihe cy’ibyumweru birenze nka bibiri, hanyuma wabara amafaranga bahawe ugasanga nta nubwo agera ku bihumbi 80 hanyuma ukibaza aho asigaye ajya, kuko byageze aho barashwana, abayobozi bandi batangira gushwana na Haruna nawe niyo mpamvu amaze kuhava bashwanye bakanafungishanya”.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru binyuze ku murongo wa telephone cyabajije Haruna Nshimiyimana ibijyanye n’aya makuru amuvugwaho, asubiza ko niba hari amakosa yakoze ubuyobozi bw’ishuri ari bwo bugomba kubimubaza.

Abajijwe icyo avuga ku mutungo uvugwa waba waranyerejwe igihe yahayoboraga yagize ati “Ibyo ntacyo nabivugaho hari ubuyobozi bw’ikigo buzankurikirane ahita akupa Telephone bisa n’agasuzuguro ko kudasobanurira umunyamakuru ibyo yari abamubajije.

Abavugwa mu kibazo cyo kunyereza imitungo ya “Centre Culturel Islamic” i Nyamirambo ni benshi, tuzakomeza kugenda tubagezaho umwe umwe mu bihe bitandukanye kandi buri umwe agahabwa ijambo kugira ngo agire ibyo atangaza ku makuru amuvugwaho.

Urugero rw’inkuru zigaragaza abandi bantu bavugwaho kunyereza umuntungo w’ishuri rya Centre Culturel Islamic, ni iyasohotse mu kinyamakuru rugari.net tariki ya 19 Gicurasi 2020 yari ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Rwanda-Kigali: Dossier: Abayobozi ba Centre Culturel Islamique buravugwaho kunyereza akabakaba 400.000.000 frw!!

Gusa iyi nkuru yo yibanze ku banyamahanga bari mu buyobozi bw’iri shuri.Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyagerageje kubaza umuyobozi w’ishuri rya Centre Culturel Islamic”niba hari gahunda yo kuzakurikirana Haruna Nshimiyimana nkuko yabyifuje ko ikigo cyazamukurikirana ariko ntibyadukundiye.

Hari abemeza ko umushahara wa Haruna muri ESSI Nyamirambo ntaho wari uhuriye n’imitungo ye imwe n’imwe ikaba ngo yanditse ku bandi bantu
Ishuri rya Centre Culturel Islamic (ESSI-Nyamirambo)
Haruna Nshimiyimana uri imbere mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 23

Source: Umusingi.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *