Shampiyona ya Handball izakomereza aho yari igeze

Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) aha ni nyuma y’inama bagiranye n’abaje bahagarariye amakipe y’abagabo akina mu cyiciro cya mbere

Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Handball izasubukurwa nyuma y’ukwezi kumwe amashuri atangiye nk’uko byemejwe mu nama yateranye uyu munsi.

Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 bakoze inama n’abakina muri shampiyona y’Igihugu y’icyiciro cya mbere mu bagabo naho kuri iki Cyumweru hagomba kuba inama y’abakina mu cyiciro cya kabiri ndetse n’abashinzwe amakipe y’abagore kugira ngo bumvikane igihe shampiyona izatangirira.

Intego y’izi nama akaba ari ukureba igihe shampiyona izasubukurirwa mu gihe ibikorwa bya siporo n’amashuri bizaba byemerewe kongera gukora.

Utabarutse yagize ati “intego y’iyi nama ni ukureba uburyo shampiyona yasubukurwa mu buryo bwumvikanweho n’amakipe yose nta kuvuga ngo “Federation” yabafatiye ibyemezo”.

Muri Werurwe 2020 nibwo icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyageze mu Rwanda hafatwa ingamba zo kucyirinda harimo no guhagarika ibikorwa bya siporo.

Mu mukino wa Handball, COVID-19 yageze mu Rwanda hashize amezi abiri shampiyona itangiye bityo ihita ihagarara.

Utabarutse avuga ko kubera icyorezo cya COVID-19 batitabiriye imikino ya Handabll izwi ku izina rya “Challenge Trophy” yagombaga kubera muri Ethiopia igahuza abatarengeje imyaka 18 na 20 mu bahungu n’abakobwa.

Ibindi bikorwa bya Handball byadindiye harimo amarushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no kuzamura impano z’abana.

Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20 ni imwe mu zikomeye muri aka karere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up