Mukura: Mukecuru Kubwimana aratabaza abayobozi bakuru kumukiza “Petit” wigambye ko azamwica

KUBWIMANA MEDIATRICE n’umuhungu we Harindintwari Jean Paul bose bafite ibikomere batewe na Petit na murumuna we Olivier Mbagoroziki bo mu Murenge wa Mukura

Umusore witwa Ntakirutimana uzwi ku izina rya “Petit” ubarizwa mu Mudugudu wa Sata, Akagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, aravugwaho gushaka kwica mukecuru Kubwimana Médiatrice baturanye kugeza ubwo hari umunsi yamuteye akingirana mu nzu, bituma yihimura atema insina ze maze umwana we w’imfura witwa Harindintwari Jean Paul abimenye aje gutabara amutema mu mutwe.

Kubwimana   avuga ko abo mu muryango wa “Petit” bamuviriyeho inda imwe kuko na murumuna we witwa Olivier Mbagoroziki yigeze kumukubita amuvuna urutoki, ajya kwa muganga bamushyiraho sima, ubu akaba yaramuteye ubumuga akaba ntacyo yikorera.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukura n’Akagali ka Bukomeye butangaza ko uwo “Petit” azwi nk’umuntu wananiranye kuko yarezwe inshuro nyinshi akanga kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kubwimana Mediatrice uvuga ko ahigwa n’abasore babiri bo mu muryango umwe

Uburyo Ntakirutimana bita “Petit” yatemye insina za Kubwimana, agatema n’umuhungu we mu mutwe

Mu kiganiro Kubwimana Médiatrice yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko hashize ukwezi kumwe “Petit” ateye urugo rwe, amubonye yikingirana mu nzu, amubuze atangira gutema insina, umuhungu we w’imfura abimenye aje gutabara nawe amutema mu mutwe, yagize ati “umuhungu wanjye aza kubyumva, aza aje kureba ibyo ari byo, amubonye aravuga ati “ni wowe nashakaga nimbura umwe ndabona undi, nabuze nyoko none ngize Imana nawe ndakubonye ahita amutema, aramukomeretsa ajya kwa muganganga ararayo”.

Uyu mukecuru avuga ko muri urwo rugo adatotezwa na “Petit” gusa kuko na murumuna we witwa Olivier Mbagoroziki yamuvunnye urutoki amutera ubumuga ku buryo ubu atagishobora guhinga, yagize ati “nta kintu na gitoya ngikora akaboko karamugaye urwo ni urugo rumwe rw’abantu bampiga”.

Harindintwari Jean Paul yaje kureba uburyo Petit atema insina zabo nawe ahita amutema mu mutwe

 Kubwimana avuga ko “Petit” ashaka kumwica kugira ngo atware isambu ye

Kubwimana Médiatrice avuga ko nyina wa “Petit” ari we umuteza abana be kuko isambu ye yayiguze na se wabo ariko nyuma yaje kwitaba Imana. Umubyeyi wa “Petit” ngo yabwiye abana be ko Kubwimana ari we wihaye iyo sambu.

Kubwimana we akavuga ko afite inyandiko yaguriyeho iyo sambu ndetse ko mbere y’uko uwo yayiguriye  yitaba Imana baturanye igihe kinini kandi icyo gihe nta kibazo cyariho kuko icyo gihe “Petit” na nyina ntabwo bahabaga kuko baje nyir’iri iyo sambu amaze kwitaba Imana.

Kubwimana yagize ati “nyina wa Petit yabwiye umuhungu we ngo azanyice niho azabona iyo sambu yacu kandi ibyo birazwi ko ubutaka nabuguze bafotora ubutaka nari mpari n’inyandiko naguriyeho ubwo butaka ndayifite”.

Kubwimana Médiatrice ntiyizeye umutekano we kuko kwirinda umuturanyi bigoye

Kubwimana avuga ko aturanye n’iwabo wa “Petit” urugo ku rundi bityo kuba yarahigiye kuzamwica bituma atizera umutekano we ari na yo mpamvu buri gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aba yikingiranye mu nzu, ati “ni urugo ku rundi maze n’irondo ryaraje rirandarira yasinye ngo aranyica byanze bikunze”.

Yakomeje agira ati “ubu sindya, sinywa amazi ni mugoroba sinsohoka, mbega n’abaturage barabizi kuko yirirwa aririmba ati “nzakwica nzakwica”.

Ni uku Petit yatemye insina za Kubwimana Mediatrice nyuma yo gusanga yikingiranye mu nzu

Ngo “Petit” asanzwe ari igisambo akaba n’umunyarugomo

Ntakirutimana uzwi ku izina rya “Petit” si Kubwimana gusa yahohoteye kuko hari n’abandi ndetse bikaba bizwi mu baturage no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Uwatanze aya makuru yagize ati “akenshi yarafatwaga yajyanwa ku Kagari bwacya nkamubona mu rugo ngo yatorotse kugira ngo RIB itamufata”.

Andi makuru agera ku kinyamakuru impamba.com aturuka mu Murenge wa Mukura avuga ko mu Kagari ka Bukomeye harimo n’abandi banyarugomo bambura abaturage bakanabakubita, bityo abaturage bakaba basaba inzego z’umutekano kubishyiramo imbaraga.

Kubwimana Médiatrice avuga ko mbere y’uko “Petit”amutemera insina agatema n’umuhungu we w’imfura yari amaze no gukomeretsa n’abandi bantu bane barimo n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Kubwimana aravuga ko “Petit” amuhoza ku nkeke ndetse akigamba ko azamwica akijyana muri RIB

Kubwimana Médiatrice, yabwiye umunyamakuru ko “Petit” ahora amubwira ko azamwica akabona kwishyikiriza Ubugenzacyaha (RIB) kuko nta bwoba afite bwo gufungwa akarangiza igihano, akagaruka mu buzima busanzwe, yagize ati “ndatotezwa, ngatotezwa n’urugo rumwe, ngatotezwa nzira ubusa kandi akampozaho inkeke yo kuvuga ngo ndakwica”.

Yavuze ko yamushyiriye impapuro zimusaba kwitaba inshuro eshatu akanga kwitaba, yagize ati “yavuze ko azanyica, azitaba kuri RIB, ari uko yikijije umwanzi, ntibazirirwa baza kumufata ngo azijyana imyaka itanu bazamufunga si myinshi igifungo nzagikora, ariko nzasiga nishe umuntu ngo ni ntica wowe nzica umwana wawe”.

Kubwimana Médiatrice arasaba inzego nkuru za Leta kumutabara kuko “Petit” yananiranye

Uyu mubyeyi arasaba inzego nkuru za Leta guhagurukira ikibazo cye kuko “Petit” nta ko inzego z’ibanze zitagize, ariko akomeza kunanirana, yagize ati “bamfashe kugira ngo ngire umutekano iwanjye, ubundi banyishyurize n’imitungo yanjye yangije kuko gutemerwa insina ninjye washakwaga, bambuze bantemera umwana, uwo muhugu wundi amvuna urutoki barinda kunshyiraho sima, anyicira n’ingurube arayirya, ibyo abaturage barabizi antwara n’isuka y’umujyojyo, antwara n’umupanga, ibyo byose mfite urupapuro byanditseho”.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Bukomeye n’Umurenge wa Mukura buzi ko “Petit” yananiranye

Sixbert Muhayishema, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomeye ho mu Murenge wa Mukura, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko uwo mukecuru bamwakiriye ndetse bamwohereza muri RIB, atanga ikirego kuko ubu uwo “Petit” wahohoteye Kubwimana Médiatrice ubu ari mu maboko ya RIB,ariko murumuna we witwa Olivier Mbagoroziki akaba atarafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomeye yashimangiye ko Petit na murumuna we bananiranye, ati “abo bana bombi twavuga ko babaye nk’Ibihazi, barananiranye ku buryo bufatika ni abantu bashobora no gutega abantu ku mugoroba bakabambura amatelefone, ariko turagerageza kubarwanya ni yo mpamvu umwe yafashwe, agashyikirizwa RIB kubera urwo rugomo”.

Uyu Muyobozi nawe yemeje ko RIB yari yaramutumyeho ishuro zirenze eshatu akanga kwitaba.

Muhayishema yavuze na none ku rugomo rukorwa n’insorensore mu Kagari ka Bukomeye, yagize ati “ntabwo navuga ko hari ikibazo gikomeye cy’umutekano, ariko birumvikana hari aga “centre” kaba karimo abantu benshi duhuriramo n’akandi Kagari ka Shari, abenshi baturuka muri ako Kagari ka Shari, ni abo bantu rero b’inkorabusa birirwa muri ako ga “centre” bakora ibikorwa by’urugomo, ariko tugerageza kubigisha, bamwe barafatwa bakajyanwa muri Polisi bakongera bakagaruka barangije ibihano nubwo bitababuza gukomeza ingeso zabo zo kwambura abantu”.

Gusa yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza n’ubundi abo bantu bongera gusubira mu ngeso zo gukorera urugomo abaturage, yagize ati “urebye ntabwo bajya bahinduka, uko agiyeyo abenshi ni ibisambo aragaruka agasubira muri bwa busambo bwiwe”.

Ngabo Fidèle,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubu Petit yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba Kubwimana Médiatrice kujya gutanga ikirego.

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cyo kuba “Petit” atoteza Kubwimana Mediatrice ndetse akanamubwira ko azamwica ntacyo yari azi, ahubwo amakuru yari afite kuri Petit ari uko yigeze gukubita nyina akamuvuna ukuboko”.

Ubwo yabazwaga icyo ubuyobozi bugiye gukora ku kibazo cy’umutekano muke uvugwa mu Kagari ka Bukomeye, yasubije ko nta kibazo gihari, ati “ni ibintu bisanzwe muri sosiyete ko umuntu umwe ashobora kugirana ikibazo n’undi, ariko ubwo uduhaye amakuru, turabikurikirana kandi abashaka guhungabanya umutekano urabizi ntabwo uwo mwanya bashobora kuwubona”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up