Koga: Abatoza 25 bongerewe ubumenyi, bibutswa ko bari mu bihe bidasanzwe

Mugihe cy’amahugurwa

Abatoza 25 b’umukino wo koga baturuka mu makipe 15 yo mu Rwanda bongerewe ubumenyi, akaba ari amahugurwa bakora hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Abatoza bitabiriye aya mahugurwa barimo abaturuka mu makipe yo mu Karere ka Rubavu, mu ikipe ya Karongi, Rwamagana, Rwesero n’amakipe atandukanye akorera mu Mujyi wa Kigali hakiyongera n’abatoza bakuru nyuma bazakurikira kugira ngo barebe ko ibyo abo batoza bahuguwemo bazashobora kubishyira mu bikorwa.

Girimbabazi Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF), yatangarije abanyamakuru ko intego y’ayo mahugurwa ari ukwibutsa abatoza inshingano zabo zo gutoza umukino wo koga, kubibutsa ko bari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), bityo ko bagomba kubizirikana mu gihe cyo gutoza abakinnyi ibikorwa bya siporo nibyongera gusubukurwa.

Akaba ari amahugurwa yabaye ku nkunga y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo koga (FINA) ari na ryo ryatanze umutoza witwa Bill Sakovich ugomba guhugura hakoreshejwe ikoranabuhanga (online).

Pamela, avuga ko bimwe mu byo aba bakoza bagomba kwigishwa guhera kuri uyu wa mbere kugeza ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020 harimo kumenya kwita ku bakinnyi kuko ari imwe mu nshingano z’umutoza, ikindi ni ukuganiriza abakinnyi, kumenya gutoza umukinnyi kugeza intsinzi ibonetse, yagize ati “abatoza babone umwanya wo kuganira n’abakinnyi, imihigo bafite kugira ngo bazamure umukino wo koga kuko abatoza nibo muryango wo kugira ngo tugere ku ntsinzi yo kuzamura siporo yo koga mu gihugu”.

Aya akaba ari amahugurwa y’ibanze yo kureba urwego abatoza basanzwe mu makipe bariho, nyuma hakazabaho n’andi yo kubazamura mu ntera bitewe n’ubushobozi buri umwe azerekana, Pamela Giririmbabazi, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda yagize ati “yari amahugurwa yo kureba ko batasubiye inyuma mu bumenyi bari bafite no kubushyira mu bikorwa ndetse no kubibutsa ko turi muri ibi bihe bidasanzwe bakabizirikana ku buryo ubutaha tuzareba niba tugomba gutegura andi yisumbuyeho”.

Ndori Jimmy, umutoza wa “Mako Shark Swimming Club” akaba n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kumenya tekinike zose zo koga no kumenya icyo umutoza agomba kubwira umukinnyi mu gihe cyo kumutoza.

Jimmy avuga ko nibasubira mu makipe yabo yizeye ko hari umusaruro uzaboneka kuko umutoza wese azahava azi icyo agomba guha umukinnyi kugira ngo atange umusaruro.

Umutoni Neema  utoza ku giti cye, yavuze ko aya mahugurwa y’umukino wo koga yaziye igihe, yagize ati “aya mahugurwa ni meza cyane kuko yongeye kuduhuriza hamwe nk’abatoza kuko hashize igihe kinini cyane tudakora twongeye kongera guhugurwa ukuntu twajyaga dutoza abana, twaherukaga gutoza mu mbere y’uko COVID-19 izgera mu Rwanda, none ubungubu haje izindi ngamba nshya z’ukuntu tuzajya dutoza akaba ari amahugurwa yaje yiyongera ku bumenyi twari dufite, tukaba turi gutera intambwe y’ukuntu twaba twagera ku ntego yo kuzabasha gutoza hatarimo imbogamizi kuko muri iyi minsi abana batarimo koga, icyo kintu tukaba turi kwiga ukuntu tuzagikuraho tukazabasha gutoza iyo mbogamizi itagihari kandi twirinda na kino cyorezo cya COVID-19”.

Sharangabo Alexis, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko mu byo yabwiye aba batoza ari uko bagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa muri iki gihe cya COVID-19 kuko ibikorwa bya siporo nibisubukurwa bazahita bashyira mu bikorwa ibyo bize.

Sharangabo yagize ati “nabasabye ko amahirwe bagize bayafata neza ntibayafate nk’ibintu bisanzwe, kuko na Federation yabo ibitezeho byinshi kandi nabo babikora batekereza abakinnyi bazatoza kuko abakinnyi, abatoza,abayobozi, bose bakenera amahugurwa”.

Sharangabo na none yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation) ko nyuma rigomba gukurikirana rikamenya ko abahuguwe bashyize mu bikorwa ibyo bize.

Andi mafoto

 

Nyuma bafashe ifoto y’urwibutso
Girimbabazi Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF),
Umutoni Neema utoza ku giti cye
Sharangabo Alexis, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR)
Sharangabo Alexis Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike nawe akihagera yabanje gukurikira amahugurwa mbere yo gufata ijambo
Beretswe zimwe muri tekinike zo koga n’amakosa abamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up