
Abantu baba mu buzima bwihariye bo muri Kigali batishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku hamwe n’udupfukamunwa, hiyongeraho no kubagira inama yo kumenya kwirinda Coronavirus ndetse bibutswa no kwirinda n’icyorezo cya SIDA kuko na cyo kigihari.
Aba bantu bahawe ubu bufasha ni: Ababana bahuje igitsina, abakora umwuga w’uburaya n’abakobwa batwe inda zitateganyijwe.
Iki gikorwa muri Kigali mbere ya saa sita cyabereye ku Kimironko naho nyuma ya saa sita kibera mu Murenge wa Kacyiru.
Erina umwe mu bashyikirijwe inkunga yatangaje ko inkunga yayishimiye, kuko yari afite ubukene, yagize ati “iyi miryango itari iya Leta itugiriye neza kuko ibyo ku Murenge bari baraduhaye twari twarabimaze”.
Angelique utuye i Gikondo yatangarije ikinyamakuru impamba.com yishimiye inkunga yagenewe ati “iyi nkunga nyakiriye neza, cyane ndishimye kandi ndashimira iyi miryango itari iya Leta yadutekereje kuko muri ibi bihe ntabwo byoroshye no kubona uwo mukiliya uguha ibyo abana barya ntabwo bigikunda cyane kuko Coronavirus yaje yatumye dusubira inyuma kuba badutekereje bakaduha iyi nkunga y’ibyo kurya ndabashimira cyane”.
Verena utuye i Nyamirambo yavuze ko iyi nkunga yaje kumugoboka kuko nta bakiliya yabonaga kuva icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), yatangarije abanyamakuru ko igikorwa bakoze uyu munsi kigamije gufasha abantu batishoboye bo mu byiciro byihariye bagizweho ingaruka na Coronavirus, mu gihe cya guma mu rugo batakomeje imirimo yabo.
Kabanyana yagize ati “mu gihe bariho bashakisha uburyo bwo kugira ngo abantu bo muri ibi byiciro bakomeze kwiyubaka, ndetse basubire mu buzima busanzwe, ni muri urwo rwego twabageneye inkunga ijyanye n’ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse harimo no kubafasha kubaha udupfukamunwa, kugira ngo barusheho kuzagira uburyo bwo kubona uko bazajya bahinduranya mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda ijyanye no kwirinda kwandura no kwanduza abandi”.
Kabanyana yatangaje ko kubagenera inkunga byajyanye no guhabwa impano harimo gushyira mu bikorwa gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima, harimo kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.
Yagize ati “ni ukugira ngo twese dufashanye nk’Abanyarwanda, Leta yacu iba yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo irinde ubuzima bw’abaturage tukabigira ibyacu”.
Ubundi butumwa bahawe ni uko nubwo abantu birinda Coronavirus bagomba kumenya ko n’icyorezo cya SIDA kigihari ko bagomba gukomeza kucyirinda kuko bashobora kwandura SIDA na Coronavirus icyarimwe bityo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hakabaho gukoresha Agakingirizo.
Iki akaba ari igikorwa cyatangiriye muri GS Kagugu mu Karere ka Gasabo tariki ya 22 Kamena 2020, kikaba kiri gukorwa n’imiryango ine itari iya Leta ari yo: Strive Foundation, Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi .
Mu gusoza icyiciro cya nyuma cyo gutanga iyi nkunga, hazafashwa abantu 320.
Andi mafoto y’inkunga yatanzwe