Gatenga: Yavumbuye ko mu rubaho hazamukamo amazi ugakaraba uteze intoki

Nteziryayo Beno washatse inzira yo gutega intoki ugakaraba amazi anyuze mu rubaho mu rwego rwo guhangana na COVID-19

Nteziryayo Benon umusore utuye mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro yavumbuye ikoranabuhanga ryo gukaraba uteze intoki gusa, aho amazi asohoka anyuze mu rubaho, igitekerezo yakigize mu rwego rwo guhangana na Coronavirus (COVID-19).

Bimwe mu bibazo avuga ko yaje gukemura ni uko nk’abafite ubumuga bw’ukuguru babangamirwaga na Kandagira Ukarabe, ndetse n’umuntu wihuta gufungura robine cyangwa kubanza gukandagira bikamufata umwanya munini.

Nteziryayo yatangarije ikinyamakuru impamba.com ubu bushakashatsi yabukoze mu gihe cy’amezi atatu, ku gitekerezo cya mushiki we, bityo yumva ko azabishobora.

Uyu musore avuga ko akeneye inkunga mu nzego zose kugira ngo ubumenyi afite buzamugirire akamaro bukagirire n’Abanyarwanda muri rusange kuko yahisemo kugendana na politiki y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo no gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ari na yo mpamvu muri iryo koranabuhanga rye amazi asohoka anyuze mu giti cyo mu Rwanda.

Iki gihangano cye avuga ko yacyise “Tega Intoki Ukarabe” kuko ho atari ngombwa gukoresha ukugura cyangwa se gufungura robine.

Nteziryayo avuga ko hari ubundi buryo bukunze gukoreshwa kenshi mu mahoteli bwo gutega intoki ugakaraba, ariko avuga ko ubwo akenshi bukorwa n’abanyamahanga ariko we kuba ari ubuvumbuzi bwe n’uwakenera iyo “Tega Intoki Ukarabe” ikangirika yahita aza akayimukorera, bitandukanye no kuba ari igikoresho cyaba giturutse hanze y’Igihugu.

Nyuma yo kumenya ko Nteziryayo yavumbuye uburyo bwo gutega intoki ugakaraba, ikinyamakuru impamba.com cyegereye ubuyobozi bw’Akagari ka Karambo atuyemo ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga butangaza ko buzamushyigikira nk’umuntu w’urubyiruko wiyemeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gatenga yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubuyobozi bwiteguye gushyigikira Nteziryayo.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gatenga

Mugisha yagize ati “uwo mwana w’urubyiruko rero kuko ariho anateza imbere “Made in Rwanda” ndetse no gufasha abaturage bacu mu kwirinda kiriya cyorezo, icyo tuzakora rero ni ubukangurambaga, mu bacuruzi, ndetse no mu nsengero no mu bigo bikorera mu Murenge wacu kugira ngo icyo gihangano yakoze gifashe abaturage bacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up