Nzove: Pascal Ndizeye aravugwaho kuvanga ubuvuzi n’ubudozi no gukora ntabyangombwa

Muri iyo nzu mubona munsi y’umuhanda niho habarizwa ivuriro rya Pascal Ndizeye yise Gift of God

Pascal Ndizeye umuganga ufite ivuriro ryitwa “Gift of God” riri mu Kagari ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara ya mbere mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, aravugwaho gushyira ikigo gitanga amahugurwa mu by’ubudozi (atelier de formation de couture) ibyo bikabangamira abarwayi bagana iryo vuriro.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko uyu muganga Ndizeye ubibangikanya n’ubundi bucuruzi, imikorere ye ikemangwa kuko ngo bitumvikana uburyo ahantu hahurira abarwayi, abahuza n’abakora ubudozi bigatuma hibazwa niba koko akora afite ibyangombwa cyangwa se yaraciye mu rihumye inzego z’ubuzima.

Mu gutara iyi nkuru hari uwatangaje ko Pascal Ndizeye yashinze iryo vuriro nta byangombwa yabanje guhabwa ari na yo mpamvu arikoreramo ibyo yishakiye.

Pascal Ndizeye anavugwaho na none kuba hari serivisi atanga muri iryo vuriro kugira ngo yinjize amafaranga gusa, atagamije gukiza ubuzima bw’abarwayi.

Nguwo Pascal Ndizeye ufite ivuriro ryitwa Gift of God riri i Nzove mu Murenge wa Kanyinya

Nyuma yo kumva aya makuru, tariki ya 6 Nyakanga 2020 ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Pascal Ndizeye binyuze ku murongo wa telefone asubiza ko adashobora gutangira amakuru kuri telefone ahubwo umunyamakuru agomba kuzamutegereza akaba ariwe umwihamagarira akamuha amakuru yifuza, nyuma y’aho umunyamakuru yongeye kumuhamagara amusubiza ko akiri mu bikorwa bye atarahuguka, ikindi gihe yamuhamagara ntafate telefone ye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, ikinyamakuru impamba.com cyongeye guhamagara Pascal Ndizeye ku murongo wa telefone amusubiza ko agomba gukomeza kumutegereza kugeza igihe azamwihamagarira akamuha amakuru kuko atabona umwanya wo kumuha amakuru kuko akiri mu bikorwa bye by’ubucuruzi, nyuma yohererejwe ubutumwa bugufi kuri telefone ye no kuri “Whattsapp” kuko no guhabwa amakuru binyuze mu nyandiko byemewe, ariko nabwo ntiyigeze abusubiza.

Pascal Ndizeye usibye kuvanga ubuvuzi n’ubudozi anavugwaho guhemukira bamwe mu baturage ba Nzove aho ivuriro “Gift of God” rikorera”.

Ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kuvugisha ubuyobozi bwo muri ako gace ka Nzove ivuriro “Gift of God” rikorera ntibyakunda, ariko mu gihe buzaboneka na bwo buzahabwa ijambo muri iyi nkuru.

Mu nkuru itaha y’uyu muganga bivugwa ko abibangikanya no gucuruza Ibirayi na Karoti mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Uburengerazuba, muzagezwaho ubuhamya bwa bamwe mu baturage yagiye ahemukira mu bihe bitandukanye.

Ndizeye Pascal yabanje gukora ibishoboka byose kugira ngo umunyamakuru atabona ifoto ye ariko birangira ibonetse
I Nzove ku Ivuriro rya Ndizeye Pascal

4 Comments

  • Mahoro Vedaste

    Uyu Ndizeye inzego zibishinzwe zikwiye kumukurikirana kuko arakina n’ubuzima bw’abantu nahitemo kuvura cyangwa se abe umucuruzi w’ibirayi ariko na byo mfite impungenge ko azajya apfunyikira abantu. Ubu se kuki yakomeje kubeshya umunyamakuru wasanga buriya nta bisobanuro yarafite by’impamvu yashyize ubudozi mu ivuriro, reka tubihangane amaso wasanga nyuma ashyizemo n’akabare.

  • Aime Uwacu

    Ariko ubu nigute akora atagira ibyangombwa niba ntakintu apangira inzego z’ibanze zahariya hari izindi mbaraga zishobora kuba zimuri inyuma. RIB nikurikirane Ndizeye Pascal nibwira ko yo adafite ubushobozi bwo kuyikwepa mu gihe cyose akorera ku butaka bw’u Rwanda

  • Abdou

    Aya makuru ntiyizewe kuko njye MBA munzove Kandi , iyo nzu yabagamo ivuriro kera , rivamo ubu hasigaye habamo Atelier idoda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up