Abanyarwanda bazitabira irushanwa ry’Isi rya Echec hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ibumoso ni Sandrine, iburyo ni Joselyn mu irushanwa rya Echec

Muri Kanama 2020 nibwo mu Burusiya hagombaga kubera irushanwa ryo ku rwego rw’Isi  ry’umukino wa Echec ryatumiwemo ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) rikazaba hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Echec mu Rwanda bwatangarije abanyamakuru ko iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’isi kuko rizitabirwa n’ibihugu bigera muri 163.

Iri rushanwa nubwo ryimuriwe umwaka utaha wa 2021, ariko ntibizabuza ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri gihugu gisabwa kugira ikipe imwe mu gihe mbere habaga ikipe y’abahungu n’abakobwa, ariko ubu abakobwa n’abahungu bazaba bagize ikipe imwe, aho hamwe n’abasimbura babo ikipe izaba igizwe n’abakinnyi 12.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Echec mu Rwanda bwatangaje icyo bwashingiyeho mu gutoranya abakinnyi, buti “n’ubundi twagombaga kwitabira iri rushanwa mu kwezi kwa munani n’ubundi amajonjora yari ageze ku cyiciro cya nyuma aho byari bigeze niho twahereye tujonjora”.

Ubuyobozi butangaza ko ikipe y’u Rwanda ihagaze neza kuko mbere yabanje kwitabira imikino ya gishuti.

Abakeneye kubera iyi mikino hakaba hari “link” izashyirwaho izafasha abakunzi b’uyu mukino kuwukurikira hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu

  1. Maranatha Nduwayesu
  2. Joseph Nzabanita
  3. Rongin Munyurangabo
  4. Methode Twizeyimana
  5. Ian Murara Urwintwari
  6. Ben Patrick Cyubahiro
  7. WFM Joselyne Uwase
  8. Marie Faustine Shimwa
  9. WCM Christelle Uwamahoro
  10. Anna Ngarambe
  11. Sandrine Uwase
  12. Ignacia Nzambazamaria

Captain: Alain Patience Niyibizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up