Impamvu imodoka zihagarara kenshi kwa Sina Gerard

Ibikorwa bya Sina Gerard abimurika ahantu hatandukanye mu Rwanda no mu mahanga

Rwiyemezamirimo Sina Gerard yahishuye ibanga yakoresheje kugira ngo imodoka hafi ya zose zigera kwa kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo zihahagarare abazirimo bakagura icyo kurya cyangwa se icyo kunywa, ibanga akoresha nta rindi ni ukugaragaza ibyo akora no kumenya gufata neza abakozi.

Ikinyamakuru impamba.com muri iki cyumweru cyasuye Sina Gerard kiganira nawe ku nsanganyamatsiko ebyiri z’ingenzi: Iya mbere ni ibanga akoresha kugira ngo ibinyabiziga bikunde guhagarara kwa Nyirangarama no kuba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo bakunze kurambana abakozi igihe kirekire.

Sina yagize ati “mbere na mbere nitabira ama “Expo” yaba ay’Akarere, Intara, ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, mba ngiye kugaragaza ibyo namaze kugeraho, ni ukuvuga nkajya kwereka abo banyarwanda, abo banyamahanga ibyo dufite icyo ni kimwe, ikizakurikiraho ni uko bya bintu nzabiboherereza kandi nibanaza n’ino bakenera no kureba bya bindi cyane cyane iyo ikintu giteguwe neza, cyujuje ubuziranenge nta n’umwe utagikenera cyane ko ibi biribwa n’ibi binyobwa ni ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi”.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard

Ku kijyanye no kurambana abakozi, yavuze ko buri mukozi amubonera umwanya bakaganira bakuzuzanya, ati “yaba kumuzamura mu ntera nkabikora, iyo afite ikibazo simubwira ngo genda ushake abandi njye sinkwakira, muri uko gufata neza abakozi uko dushoboye binajyana n’abakiliya batugana, amasaha 24 hano arubahirizwa, ku buryo uvuye i Kigali ushaka kujya i Rubavu, ukabona wenda urashaka kuzinduka, hari ubwo udashobora kurindira ko icyayi bagitegura, kuko uba uzi ko ijana ku ijana nugera kwa Nyirangarama usanga icyayi gihari, wahagera ari na nijoro ukumva ko nuhagera ureba akantu ufata”.

Sina Gerard, azwiho ibikorwa bitandukanye nko gucuruza ibiribwa, ibinyobwa, korora no guhinga.

Bimwe mu byo acuruza byamamenyekanye cyane ni nka: Agashya, Akarabo, Akandi, Akabanga, Mayoneze yitwa AKA n’ibindi.

Ikiganiro uyu rwiyemezamirimo yagiranye n’umunyamakuru ni kirekire, inkuru zijyanye na cyo muzazigezwaho mu bihe bitandukanye.

Sina Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up