Iby’ingenzi ukwiriye kumenya ku cyorezo cya Coronavirus

Icyorezp cya Coronavirus gihangayikishije abatuye isi

Icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan mu mwaka ushize wa 2019, bikavugwa ko ituruka ku tunyamaswa ducururizwa mu Bushinwa.

Prof. Arnaud Fontanet, akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima rusange mu kigo cya “Institut Pasteur”cyo mu Bufaransa,yagize icyo atangaza nyuma yo kubona ko mu Bushinwa hagaragaye Coronavurus ati “aya ni amateka agarutse ugereranyije n’ayo dusanzwe tuzi ya “Sras”, kuko mu ntangiriro virus imeze nka Coronavirus yagaragaye ku Gacurama ku buryo ibigaragara kuri iki cyorezo gishya bigera kuri 96 ku ijana, bisa neza n’iyigeze kuboneka ku Gacurama ko mu Bushinwa rwagati muri 2018”.

Nyuma ubushakashatsi bwagaragaje ko abarwayi ba mbere Coronavirus, ari abakoze kuri utwo tunyamaswa twacururizwaga mu Mujyi wa Wuhan, nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibitangaza.

Naho Prof. Fontanet yatangarije RFI ko Virus yiswe SRAS(Syndrome Respiratoire Aigu Sèvère) ikomoka ku gakoko gatoya ko mu muryango w’inyamabere (mammifère) kagira inyama zikundwa cyane n’Abashinwa, zigurishwa muri resitora cyane cyane yo mu burasirazuba bw’amajyepfo y’u Bushinwa, yagize ati “kugeza magingo aya, nta bwo ubushakashatsi bwerekana neza ko ibipimo byafashwe muri iryo soko ari ho ikibazo nyirizina cya Coronavirus cyatangiriye, ariko ikizwi ni uko, hari ibimenyetso bimwe byerekana ko iyi virusi ariho yahereye”.

Prof. Fontanet impuguke mu birebana n’indwara zandura atangaza ko yari azi ko icyorezo SRAS cyo muri 2002-2003 cyahitanye ubuzima bw’abantu 774 ku Isi,  cyasigiye isomo u Bushinwa n’ibindi bihugu ku buryo byakwirinda kurya inyama za bene utwo dukoko duteza akaga, yagize ati “mu mwaka wa 2003, u Bushinwa bwari bwarabujije kugurisha no kurya udukoko twanduza abantu indwara zo mu buhumekero none dore bwagaragaye Coronavirus irimbuye indi mbaga y’abatuye Isi”.

Gusa abaganga umunani batanze impuruza mu bitaro bitandukanye ko abantu baba maso kuko hateye icyorezo kigiye kumera nka SRAS, ariko bamwe mu bayobozi ba Leta y’Ubushinwa babitesha agaciro kubera inyungu zabo za politiki.

Coronavirus ya 2019 yagaragaye bwa mbere muri uriya mujyi wo mu Bushinwa, bikaba bikekwa ko ikomoka mu nyamanswa nto zikunze kuribwa n’Abashinwa,. Ifata mu myanya y’ubuhumekero, yandura byihuse kandi igahitana n’ubuzima bw’abantu

Radio BBC yatangaje iby’ingenzi umuntu akwiriye kumenya ku cyorezo cya Coronavirus,mu bijyanye n’uko yandura, uko yica ndetse n’ibimenyetso byayo.

BBC itangaza ko Coronavirus yihuta cyane mu kwandura no kwiyongera, ariko ingufu zayo mu kuzahaza umubiri kugeza ku rupfu rw’umuntu ziri hasi.

Ngo ku bantu bayandura ishobora kwica hagati ya 2% na 3% gusa byabo naho ibyago by’uko yakwica umuntu bifite gusa abantu bari hejuru y’imyaka 60 n’abantu basanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima mu mubiri.

Kimwe na virus itera ibicurane bisanzwe, iva ku muntu uyirwaye binyuze mu matembabuzi yose ava mu gukorora, kwitsamura, kwikora mu maso, ku munwa no ku mazuru ikajya ku muntu utarayanduye muri ubwo buryo.

Yandurira kandi mu kwegerana cyane (nibura muri metero 1) n’uyifite cyangwa gukora ku bikoresho byakoreshejwe n’uyifite.

BBC ikomeza itangaza ko ibimenyetso bya Coronavirus ari: Umuriro, gukorora no kunanirwa guhumeka neza, bijya gusa n’iby’ibicurane bisanzwe, byo bishobora kugaragara hagati y’iminsi 2 na 14 iyi virus ikugezeho.

Abantu baragirwa inama ko niba ufite ibi bimenyetso udakwiriye kugira  ubwoba, kuko ushobora gukoresha uburyo bwo kuzibura inzira z’ubuhumekero (steam) kabiri ku munsi, ukanywa amazi kenshi, ugakaraba intoki kenshi wirinda gukwirakwiza Virus, ukavugana n’abaganga kandi ugafata neza imiti wagenewe..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up