Bamwe mu bakora akazi ka “Mobile Money” bafite ubwoba kubera COVID-19

Umu Agent wa MTN

Bamwe mu bakora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa ari byo bita “Mobile Money” ntibizeye umutekano wabo kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Jean de Dieu, umwe mu batanga izi serivisi za “Mobile Money” ukorera mu Karere ka Kicukiro,yabwiye umunyamakuru ko nubwo birinda, ariko ubwoba ntibushobora kubura, ati “impungenge muri aka kazi turazigira kuko duhura n’abantu benshi cyane tuba dukeka ko twahura n’ubwo burwayi nyine, ariko turagerageza tukirinda”.

Shemsa wo muri Kigali umugore ukora akazi gutanga serivisi z’amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda aho atanga Mituyu, kubitsa amafaranga no kuyabikuza we yavuze ko akimara kumva uburyo Coronavirus yandura yagize ubwo ndetse abanza no guhagarika akazi,ariko kuko nta kundi yari kubigenza yakagarutsemo.

Shemsa yagize ati “aho Corona iziye nabanje kugira ubwoba ndetse mara n’iminsi ntakora, ndavuga nti “ese ninjya gukora nkandura”, ariko nyuma nabonye bagenzi banjye bari mu kazi nanjye nshiruka ubwoba, ndaza nkajya nirinda nambara Ga n’agapfukamunwa neza, nkirinda gufata amafaranga yo mu ntoki z’umukiliya ngo mbe nakora ku mazuru ntagiye gukaraba ngura n’umuti ndavuga nti “n’ibindi mbiragije Imana”.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga uko yiyumva kuba akora hari n’icyorezo cya Coronavirus, yasubije ko akora atumva ameze neza ati “ntabwo nakumva meza neza, kubera ko isaha n’isaha mba mvuga ngo mpura n’abantu benshi batandukanye sinzi buri umwe aho aba yavuye n’ayo mafaranga si mba nzi niba yavuye ku muntu urwaye Corona”.

Undi utanga iyi serivisi yo kubitsa amafaranga kuri telefone no kuyabikuza ukorera mu Murenge wa Gikondo yavuze ko akimara kumva ko Coronavirus yageze mu Rwanda yabigizeho ikibazo, ati “twagerageje kwiyakira ariko bamwe bagize n’ubwoba bumva ko bagiye kwandura, njye nahise mfata umwanzuro njya mu Ntara, nyuma numvise ko ingamba zorohejwe ndagaruka nubwo bigoye twemera gukorera muri izo “condition” twubahiriza amabwiriza”.

Yavuze ko akazi ka “Mobile Money” agakora afite ubwoba nubwo ingamba zorohejwe ati “ubwoba bwo ntibwabura, ariko bigeraho umuntu akiyakira kuko aba yumva ko ari ikibazo kiri ahantu henshi ukagerageza gukurikiza amabwiriza”.

Alain Numa umukozi wa MTN ushinzwe imenyekanishabikorwa, yatangarije ikinyamakuruimpamba.com ko bakangurira ababahagarariye (Agents) gukurkiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye no kwirinda COVID-19, yagize ati “tubakangurira kwambara Ga, guhana intera ya metero imwe n’abakiliya, barabibwirwa rwose buri “Zone” ifite abantu bacu abo bita ba “channel executive” abo umunsi ku wundi baba babazengurukamo, uwo basanze yatandukiriye bakamugira inama”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up