Rucagu yanditse ibaruwa igaragaza ko FPR Inkotanyi idakwiriye guhezwa muri Leta 

Rucagu Boniface

“Guheza FPR- Inkotanyi mu butegetsi  no kudasaranganya  ubutegetsi byateza akaga gakomeye”. 

Aya ni amwe mu magambo y’Umunyapolitiki Rucagu Boniface ari mu ibaruwa yo ku itariki ya 30 Kamena 1994 yandikiye uwari Perezida muri Leta yiyise iy’Abatabazi ari we Dr Sindikubwabo, aho yagaragaza ko iyo Leta idakwiriye kwiharira ubutegatsi.

Handa hano usome ibaruwa ya RUCAGU yo ku itariki ya 30 Kamena 1994

Umunyamakuru Ntarugera François nyuma yo gusoma iyi baruwa ya Rucagu Boniface ubu ukora mu Rwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, niho yahereye akora isesengura.

 Nubwo bamwe mu bantu twagiye tuganira dushaka kumenya bamwe mu bantu batashakaga ko Inkotanyi zitakumvikana mu Rwanda bashyira mu majwi Inararibonye Rucagu Boniface nk’umwe mu bantu barwanyije Inkotanyi cyane ; ariko ubucukumbuzi butugaragariza ko ibyo bidafite ibimenyetso bigaragara.

Kimwe mu bimenyetso bihinyuza abo bantu, ni uko ubwo uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyalimana Juvenal yari amaze gupfa kuya 6   Mata 1994, hagiyeho Leta y’inzibacyuho yari iyobowe na Dr  Sindikubwabo Théodomir yashatse guhindura Itegeko nshinga kugira ngo hashyirweho Inteko nshya hanyuma bimuhe amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda, ariko umusaza Rucagu Boniface ashingiye ku Itegeko nshinga ryagenderwaho icyo gihe, yasobanuye neza ko Dr Sindikubwabo wari Perezida wa CND, Itegeko nshinga  ryavugaga  ko asimburwa mu  minsi 90 ,hakaba amatora ya Prezida mushya.

Urwandiko Rucagu Boniface yandikiye Umukuru w’Igihugu ndetse na Miinisitiri w’Intebe tariki ya 30/06/1994, yavuze ko iminsi 90 igiye kurangira, kandi kubera intambara amatora adashobora kuba.

Ibyo guhindura itegeko nshinga byamuteye impungenge zikomeye cyane, kuko yabibonyemo inzira zo guheza Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse no kudashaka gusaranganya ubutegetsi nazo!

Izi mpungenge turazisanga mu rwandiko Rucagu Boniface yandikiye Umukuru w’igihugu ndetse na  Minisitiri w’Intebe, ibaruwa yandikiwe mu Karere ka Ngororero kuya 30/06/1994 ubwo yatakambiraga Umukuru w’igihugu ko bikwiye gusaba amahanga,umukuru w’igihugu akabanza  kugaragaza ibibazo igihugu gifite  ko manda ya Perezida igiye kurangira.

Aha yagize ati « rero amahanga yabafasha gusaba FPR kwemera ko mwafatanya gushyiraho inzego z’ubutegetsi hakurikijwe amasezerano ya ARUSHA ».

Ibi Rucagu yabikoze kuko yabonaga iryo hezwa ryakoreka imbaga  z’abaturage  nubwo bamwe batekerezaga ko abikoze kubera ko atari akiri Umudepite.

« Abanyarwanda rero tujye tubanza dutekereze ku ngaruka zo gukwirakwiza ibitekeezo bitubaka tutashobora kuzasubiza inyuma bibaye  ngombwa kuko ngo akarenze umunwa burya ngo birushya kukagarura ».

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *