Gasabo: Hatanzwe inkunga ku miryango 160 itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19

Bamwe mu bashyikirijwe inkunga

Imiryango ine itari iya Leta yageneye inkunga abantu 160 bo mu cyiciro cy’abatishoboye bo mu Karere ka Gasabo nyuma yo kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Mu Kagari ka Cyaruzinge hafashijwe abantu 100 naho mu Kagari ka Masoro hafashwa abantu 60, aho bagenewe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Iyi miryango ine itari iya Leta imaze iminsi itanga iyo nkunga ni: Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO).

Mukandinda Béatrice, utuye mu Kagari ka Masoro, Umudugudu wa Byimana, wagenewe iyi nkunga, yavuze ko nta kazi gahoraho agira, bityo ko muri iyi minsi kubona icyo kurya byari bimugoye bityo iyi nkunga ikaba igiye kumufasha.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Béatrice yagize ati “iyi nkunga igiye kumfasha kuko nta kintu na kimwe narimfite mu nzu kuko ndi umupfakazi”.

Bashyikirijwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Umutesi Angelique umubyeyi w’abana batanu umwe mu bagenewe iyi nkunga avuga ko igiye kumufasha kubona ibitunga umuryango we kuko atunzwe n’akazi ka nyakabyizi na ko katagikunze kuboneka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ndacyayisenga Jean Pierre utuye mu Kagari ka Cyaruzinge yatangaje ko yishimiye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku yahawe n’imiryango itari iya Leta, aboneraho gushimira ababatekereje kuko muri iyi minsi imibereho itoroshye.

Nduwayezu Jean Claude Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Masoro yatangarije abanyamakuru ko bishimiye inkunga abaturage babo bagenewe na sosiyete sivili kuko yunganira Leta.

Uyu muyobozi yavuze uburyo bakiriye iki gikorwa, ati “twebwe tucyakiriye neza turashimira bano bafatanyabikorwa si ubwa mbere si n’ubwa kabiri bagikoze kandi ndakeka ko atari na bwo bwa nyuma, iyi miryango yafashijwe iba ifite ibibazo bitandukanye, uba ubona ko ifite ikintu cy’ihezwa muri sosiyete inkunga nk’iyi ibafasha kuva mu bwigunge”.

Aflodis Kagaba Umuyobozi wa HDI yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa bateguye nk’imiryango itari iya Leta kiri mu rwego rwo kugoboka abagiye babangamirwa n’icyorezo cya COVID-19, kuko akazi bakoraga kahungabanye.

Umuyobozi wa HDI yagize ati “ni igikorwa twateguye kuko bamwe mu bafatanyabikorwa bacu cyangwa n’abandi bagiye babangamirwa na COVID-19, akazi bakoraga kagahagarara n’ababa mu buzima bwihariye tureba uko twakwishyira hamwe kugira ngo dushobore kubafasha mu gihe bakisuganya”.

Kagaba yavuze ko usibye gufasha abo baturage, babagenera n’ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus no kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta nko kwambara agapfukanunwa, guhana intera ya metero imwe, gukaraba intoki igihe cyose gishoboka n’izindi.

Aflodis Kagaba Umuyobozi wa HDI

Kuva iki gikorwa cyo gufasha abantu bo mu cyiciro cy’abatishoboye cyatangira, abagera kuri 1425 nibo bamaze gufashwa bo mu Mujyi wa Kigali, Rubavu na Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko hazafashwa abagera kuri 2,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *