Gaposho: Umunyemari uvugwaho ubwambuzi

Ahari ibikorwa bya Gaposho ku Gitikinyoni

Jean Gahunde Mafutamingi umunyemari uzwi ku izina rya Gaposho aravugwaho kwambura umuturage wo mu Mudugudu wa Rutagara ya 1, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya witwa Vincent Twagirayezu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na birindwi Magana atanu (17,500Frs).

Uwo muturage ashinja  Gaposho kumwambura amafaranga ye  kuko icyo yayamwishyuriye atakimuhaye,  yitwa Vincent Twagirayezu, akaba yarayamuhaye kugira ngo amugurire Block Sima aho yari afite ibikorwa ku Gitikinyoni ariko bikaza gusenywa muri gahunda yo gusenya ibikorwa biri mu bishanga.

Twagirayezu yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko aho ku Gitikinyoni aho Gaposho afite ibikorwa hari za Block Sima nyinshi hari n’umukozi ushinzwe kwakira abakiliya ariko umukiliya amafaranga akayiyishyurira Gaposho akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa “Mobile Money”.

Uyu muturage yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yari asanzwe ari umukiliya wa Gaposho, kuko mbere yabanje kumugurira za Block Sima arazimuha, ariko nyuma atungurwa no kubona amwishyuye ariko ntamuhe ibyo bumvikanye.

Vincent Twagirayezu mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “ukuntu byagenze nagiyeyo bwa mbere hariya basenye igipangu cye ku Gitikinyoni uragenda ukavugana n’umukozi akaguha nimero za shebuja amafaranga ukayamwoherereza kuri “Mobile Money” namaze kuyohereza kuri Mobile Money anyoherereza “message” ko itafari rimwe ari 350Frs, ndamusubiza nti “nta kibazo abakozi babimbwiye”, ubwo aba ari kuri SMS ntiwamuhamagara ngo akwitabe, amatafari ndagenda ndayatwara, mu kubaka hasigara akantu gato hakenewe amatafari 50 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na birindwi magana atanu itafari rimwe uribariye ku mafaranga 350, iyo umaze kumwoherereza ayo mafaranga umwandikira ubutumwa ukamubwira amazina yawe n’icyo uyatangiye, nkimara kubikora yansubije ko batanga ikamyo yuzuye gusa noneho ndamubwira nti “n’ubundi nigeze kuyagura na SMS zirahari”, aransubiza ngo “SMS” ndazibonye, ndamubwira nti “mfasha rero abakozi bakomeze akazi haburaga ayangaya 50, nyuma aranyihorera”.

Nyuma uyu muturage yongeye kujya yandikira Gaposho nta musubize ndetse yamuhamagara ntafate telephone ye. Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu muturage niba ikibazo atari umukozi wa Gaposho wanga kumuha “Block Sima” ze, yasubije ko kugira ngo umukozi aguhe ibyo wishuye abitegekwa na Gaposho.

Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo ikinyamakuru impamba.com kikimara kumva iyi nkuru cyahamagaye Gaposho kugira ngo nawe agire icyo avuga ku byamuvuzweho yanga gufata telephone ndetse n’ubutumwa bugufi (SMS) n’ubwo yahawe binyuze kuri Whattssapp ntabwo yigeze asubiza, na nyuma y’aho umunyamakuru yongeye kumuhamagara aramukupa

Mu gihe cyose Gaposho azaboneka azahabwa ijambo muri iyi nkuru.

Umwe mu bamenyereye imikorere ya Gaposho wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “pu, nta kigenda cye nta ntayo azamuha twe turamumenyereye ni igisambo”.

Ibikorwa bya Gaposho byari ahegereye ku muhanda wa Kaburimbo ku Gitikinyoni aho bimwe mu bikorwa byabaye ngombwa ko bisenywa kuko byashoboraga gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga
Umuturage uvuga ko Gaposho yamwambuye, avuga ko yatunguwe no kubona ahemukirwa n’umutu atakekaga
Gaposho umwe mu banyemari bazwi muri Kigali, ufite umudugudu wamwitiriwe (Ifoto/Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up