
Abafite indwara z’ubuhumekero baragirwa inama yo kwegera abaganga bakababwira uko bagomba kwirinda icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) ndetse n’ubwoko bw’agapfukamunwa bagomba kwambara.
Bamwe mu bafite indwara z’ubuhumekero bo muri Kigali (ariko bitari ngombwa ko dutangaza amazina yabo) babwiye ikinyamakuru impamba.com ko bitewe n’uburwayi basanganywe iyo bambaye agapfukanunwa bibagiraho ingaruka nko kubura umwuka.
Umwe bu bafite uburwayi bw’ubuhumekero yagize ati “iyo nambaye agapfukanunwa mbura umwuka ndetse no mu maso yanjye hakabyimba, ubu nayobewe uko nabigenza mu gihe amabwiriza avuga ko umuntu wese ugiye ahateraniye abantu benshi agomba kugenda yambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Corona Virus”.
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yagiriye inama abafite indwara z’ubuhumekero, ati “Abafite indwara z’ubuhumekero bagomba kujya kwa muganga kugira ngo babagire inama y’ubwoko bw’agapfukamunwa bagomba kwambara”.
Dr Sabin avuga ko abo bantu barwaye indwara z’ubuhumekero ari bo bagomba kwirinda cyane icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) kuko iyo ndwara iyo ibagezeho ibamerera nabi cyane, ati “Ariko na none nibo bakeneye kwirinda COVID-19 cyane kuko iyo ibagezeho ibibasira kurusha abadafite izo ndwara”.
Umuyobozi wa RBC yemeza ko umuntu usanzwe uhumeka bimugoye nawe agomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corona Virus, yagize ati “Hari abantu bagira uburwayi bukomeye busaba ko umwuka usohoka mu buryo bugoye ku buryo yambaye agapfukamunwa bishobora kumugora kurushaho, agapfukamunwa ukambara iyo uri mu bantu benshi, umuntu ufite ubwo burwayi ntiyakagombye kujya ahantu hari ikivunge cy’abantu”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera nawe yagiriye inama abafite uburwayi bw’ubuhumekero, ati “Icya mbere umuntu ufite ikibazo cy’ubuhumekero ajya kwivuza iyo ni yo nama namugira, amubwire uko yakwambara agapfukamunwa n’uko byagenda, n’uko yakwitwara iyo yumva agize ikibazo”.
CP John Bosco Kabera yakomeje agira ati “icya kabiri cyiyongereyeho ni ukwirinda COVID-19, umuntu wese agomba kwambara agapfukamunwa, tugomba kumva ko kwambara agapfukamunwa ari ihame, abaturage bagerageza gukurikiza amabwiriza kugira ngo birinde kino cyorezo”.
Ubuyobozi bwa RBC burasaba Abaturarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Corona Virus ari yo: Gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro.