Nyarugenge: Abantu 300 bagizweho ingaruka na COVID-19 bashyikirijwe inkunga

Bimwe mu biribwa n’ibikoresho bashyikirijwe

Abantu 300 baba mu buzima bwihariye bo mu Karere ka Nyarugenge bashyikirijwe inkunga n’imiryango ine itari iya Leta, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Corona Virus (COVID-19).

Iyo nkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku aho byashimishije abayishyikirijwe kuko imirimo yabo yahagaze kubera COVID-19.

Abashyikirijwe iyo nkunga barimo: Abakora umwuga w’uburaya, ababana bahuje igitsina n’abana b’akobwa babyariye iwabo.

Iki akaba ari igikorwa cyatangiriye muri GS Kagugu mu Karere ka Gasabo  tariki ya 22 Kamena 2020, kikaba kiri gukorwa n’imiryango ine itari iya Leta  ari yo: Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO).

Nyuma y’uko  iki gikorwa mu cyumweru gishize cyabereye i Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2020 cyabereye muri GS Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Abashyikirijwe iyi nkunga babyakiriye gute?

Aline Umwe mu bakobwa wabyariye iwabo afite imyaka 19 washyikirijwe iyi nkunga uturuka mu Murenge wa Nzove, yavuze ko yishimye cyane, agira ati “ndumva nishimye, mbere na mbere ndashimira Imana yifashishije aba bagiraneza batugezaho iyi nkunga”.

Eugene umusore ubana n’abo bahuje igitsina, nawe yatangaje icyo iyi nkunga ije kumumarira ati “iyi nkunga ije ije kunyunganira kubera ikibazo cyatewe na COVID-19 twari twarahangayitse twarabuze icyo kurya mu by’ukuri ubuzima bwacu bwari bumeze nabi”.

Eugene avuga ko ubu bamwe batakaje akazi kubera COVID ku buryo ubuzima butari bworoshye.

Abayobozi bo barabivugaho iki?

Charles Vuguziga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara yatangarije abanyamakuru ko icyo gikorwa cyo gufasha ababa mu buzima bwihariye bakishimiye ati “ni igikorwa twishimiye bigaragara ko kirimo kwita ku bantu bafite umwihariko tukaba twashimiye abafatanyabikorwa twafatanyije nabo twita kuri aba bantu kuko ni Abanyarwanda ni abaturage b’u Rwanda, ni ikiremwamuntu, ikibazo cya COVID twagize nk’igihugu n’Isi cyageze ku bantu benshi iyi na yo ni “category” yagizweho ingaruka kubera ubuzima babayemo”.

Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda, akaba ari nawe uhagarariye itsinda ry’imiryango yatanze iyo nkunga, yatangarije abanyamakuru icyo baheraho mu kuguhitamo Akarere gatangirwamo iyo nkunga, ashimangira ko harimo kureba ahagizweho n’ingaruka za COVID-19 kurusha ahandi.

Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda ari nawe ukuriye itsinda ry’imiryango ine yatanze iyo nkunga

Muramira yagize ati “nawe ushyize mu gaciro dufate urugero nk’Umujyi wa Kigali, Umujyi wa Kigali umuntu wese abaho kuko yakoze, Umujyi wa Rwamagana nawo ni umujyi uri uri gutera imbere abantu baho bagomba kubaho ari uko bakoze nta inyuma y’urugo agira, ni ukuvuga ngo ubaho kubera y’uko wakoze uwo munsi, Rubavu nawo murabona ko ari Umujyi umaze gutera imbere cyane, abantu babaye abanyamujyi umuntu abaho kuko yakoze mu gihe rero atakoze aba akeneye inyunganizi niyo mpamvu twahahisemo gutyo kubera ibibazo bitandukanye”.

Iki gikorwa kiri guterwa inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi.

Andi mafoto

Bahagarara bubahiriza intera ya metero imwe mu kwirinda icyorezo cya COVID-19
Bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye
Insanyangamatsiko yagendeweho
Vuguziga Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara yishimiye igikorwa cyiza cyakozwe n’imiryango itari iya Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *