Bugesera: Amaraso mashya, ingamba nshya mu ikipe ya Sitting Volleyball

Ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino wa Sitting Volleyball

“Bugesera Women Sitting Volleyball Club”, mu mikino ya shampiyona y’umwaka utaha hashobora kubamo impinduka, harimo kuba yakomeza kwiharira ibikombe cyangwa se kubibura nyuma y’aho Bazubagira Claudine bakunze kwita “Gugu” wahoze ari kapiteni w’iyi kipe manda ye yarangiye ntiyasubukurwa ahitamo kugirana ibiganiro n’andi makipe.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko ubu Bazubagira wari umukinnyi w’ikipe ya Bugesera ya Sitting Volleyball yamaze gusinya mu ikipe ya Musanze nubwo nyir’ubwite atigeze abyemerera umunyamakuru.

Ariko nyuma y’aho ubuyobozi bushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera bumenyeye ko uwo mukinnyi yamaze kwerekeza mu yindi kipe byabaye ngombwa ko bamwe mu bakinnyi bongererwa amasezerano, ndetse habaho no gushaka ugomba gusimbura Bazubagira Claudine wari Kapiteni w’iyi kipe akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball.

Bivugwa ko Musabyemariya Alice wakiniraga ikipe ya Nyarugenge ari we wamaze gusimbura Bazubagira Claudine mu ikipe ya Bugesera ya Sitting Volleyball naho abandi bari kongererwa amasezerano barimo, Nyirambarushimana Sandrine.

Musabyemariya Alice umukinnyi mushya wa Bugesera Women Sitting Volleyball Club, azajya yambara nimero 5, akaba yarahawe amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka itatu, nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha umuntu wanze ko amazina ye atangazwa.

Nyuma yo kumva aya makuru ko Bazubagira yamaze kuva mu ikipe ya Bugesera, ikinyamakuru impamba.com cyabajije Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) akaba n’umutoza wa Sitball na Sitting Volleyball, niba bafite icyizere ko bazongera gutwara ibikombe asubiza ko bakomeje iyo ntego yo gukora cyane kugira ngo izina ry’Akarere ka Bugesera rikomeze kuzamuka.

Ndamyumugabe yagize ati “Ingamba si nshya kuri twe twifuza ko buri gihe tugomba gukora cyane kugira ngo izina ry’Akarere kacu ka Bugesera rikomeze kuzamuka, ikindi ni akarere keza tugomba kugahesha ishema dufite ubuyobozi bwiza bukunda siporo, numva ntacyo tutageraho dushyigikiwe, intego ni ugutwara ibikombe”.

Shampiyona ya Sitting Volleyball yahagaze kubera icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) muri Werurwe 2020, isigaje imikino ibiri ngo isozwe, ikipe ya Bugesera y’abagore akaba ari yo yari iyoboye izindi.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije Bazubagira niba yaramaze kwerekeza mu ikipe ya Musanze, ntiyabyemera gusa yemera ko hari amakipe menshi yavuganye nayo kuko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Bugesera yari yararangiye kandi abona ko nta gahunda ihari yo kuyasubukura.

Muri iki gihe nubwo ibikorwa bya siporo ihuza abantu nk’ikipe bitari kuba, ariko abakinnyi bakomeje kwerekeza mu yandi makipe, gusa abashya muri shampiyona ya Siting Volleyball bakaba bemerewe gukina gusa mu gihe shampiyona yaba isojwe,ariko nisubukurwa ni ugukinira amakipe bari basanzwemo imikino yari isigaye.

Bugesera Women Sitting Volleyball Club (yambaye umweru) ikinira ku kibuga cyayo cyimukanwa
Ikipe ya Bugesera yegukanye igikombe cya Sitting Volleyball cya 2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up