Mu gihe cy’ibyorezo niho “Société civile” yagombye kugaragaza uruhare rwayo-Kabanyana

Kabanyana Nooliet  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RNGOF on HIV/AIDS & HP

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP),aremeza ko mu gihe cy’ibyorezo ari bwo imiryango itari iya Leta (Société civile) ari bwo yakagombye kugaragaza uruhare rwayo mu kunganira Leta.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2020, nyuma y’aho ku ishuri rya Friends of the Children Organisation riri mu Mujyi wa Rwamagana,haberaga igikorwa cyo guha inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye abantu baba mu buzima bwihariye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Corona Virus (COVID-19).

Abo bantu bafashijwe baba mu buzima bwihariye harimo: Abakora umwuga w’uburaya, abana b’abakobwa babyariye iwabo n’abaryamana bahuje igitsina.

Iki akaba ari igikorwa cyatangiriye muri GS Kagugu mu Karere ka Gasabo  tariki ya 22 Kamena 2020, kikaba kiri gukorwa n’imiryango ine itari iya Leta  ari yo: Strive Foundation Rwanda (SFR) ari na yo yari ifite mu nshingano zayo igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane, indi ni, Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO).

Bagenewe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Kabanyana yavuze ko mu gihe cy’ibyorezo ari bwo imiryango itari iya Leta yagombye kugaragaza uruhare rwayo ati “mu gihe cy’ibyorezo ni ho Sosiyete Sivili twakabaye tugaragaza uruhare rwacu, koko ese wa muturage imibereho ye imeze gute? Ese wa muturage gahunda za Leta ziriho ziramugeraho? Mbese turi ijisho rya Leta”.

Uyu muyobozi ashimangira ko mu gihe cy’amahoro umuturage aba yishimye, ariko mu gihe cy’ibyorezo aba akeneye sosiyete sivili.

Mutoni Jeanne, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, yatangarije abanyamakuru ko ibyo biribwa byaje bikenewe.

Yagize ati “ibiribwa byari bikenewe kuri abo bakobwa babyariye iwabo, abagore bibana bafite abana bato”.

Yashimangiye ko abo bantu baba mu buzima bw’ihariye kubera icyorezo cya COVID-19 ubu bari bashonje ati “inzara yo bari bayifite mu by’ukuri nubwo #GumaMurugo isa n’iyagabanyijwemo gato, ariko n’akazi nk’uko mubizi karagabanutse dukurikije ibihe turimo byo kwirinda iki cyorezo, mu by’ukuri bari bakeneye ibiribwa kandi turashimira aba bafatanyabikorwa”.

Abagenewe iyi nkunga babyakiriye bate?

Donatira umugore w’umwana umwe akaba  n’umwe mu bagenewe iyi nkunga yavuze ko igiye kumufasha mu gihe agishaka indi mirimo kuko iyo yakoraga yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Ingabire umwe mu bakoraga umwuga w’uburaya yavuze ko yari abayeho nabi kuko abagabo muri iyi minsi babuze kubera icyorezo cya Corona Virus ariko ubu, ubuzima bukaba bugiye kongera kugaruka ati “iyi nkunga nayakiriye neza kuko muri iyi minsi abagabo barabuze kubera Corona n’utubare twategeragamo ubu twarafunze”.

Nikuze w’imyaka 21 ufite umwana umwe yabwiye abanyamakuru ko yakoraga imirimo iciriritse nko kuvomera abantu kugira ngo umwana we abone ibiryo, ariko kubera inkunga yahawe agiye kuba aruhutse iyo mirimo y’imvune.

Strive Foundation Rwanda (SFR) muri Rwamagana yabanje gufasha abasaga 200

Jack Ndayisenga umukozi wa Strive Foundation Rwanda (SFR) ushinzwe umushinga ugamije gufasha ababa mu buzima bwihariye barimo: Abakobwa bakora umwuga w’uburaya n’abahungu babana bahuje ibitsina bo mu Karere ka Rwamagana, Ngoma na Gatsibo, avuga ko uyu mushinga wita cyane ku mibereho yabo nko kubahuza n’ibigo nderabuzima, kubaha amahugurwa hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa SIDA no kurinda ikwirakwira ryabwo.

Jack yatangarije abanyamakuru ko bafite abantu 500 babarizwa mu Mirenge 11, yagize ati “uyu munsi twatanze ibyo kurya, amata n’ibikoresho by’isuku mu Mirenge ine ari yo: Kigabiro, Muhazi, Gishari na Munyaga, twahaye abantu 267, abasigaye tuzabasanga mu Mirenge yabo”.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga icyo gufasha abo bantu muri ibi bihe bivuze, yasubije ko ari ukugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.

Nyuma y’Akarere ka Gasabo na Rwamagana utundi turere tuzatangirwamo iyo nkunga yo kugoboka abantu baba mu buzima bwihariye bagizweho ingaruka na COVID-19 ni: Nyarugenge, Kicukiro na Rubavu.

Andi mafoto

ishuri rya Friends of the Children Organisation ryatangiwemo inkunga
Ababanje kuganirizwa ariko babanje kubahiriza amabwieiza yo kwirinda COVID-19
Strive Foundation Rwanda (SFR) igikorwa cy’uyu munsi cyari mu nshingano zayo
Bamaze gushyikirizwa inkunga
Mutoni Jeanne, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana
Jack Ndayisenga umukozi wa Strive Foundation Rwanda (SFR) muri Rwamagana, Ngoma na Gatsibo

Abantu baba mu buzima bwihariye bagenewe inkunga  muri ibi bihe bya COVID-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up