
Abantu baba mu buzima bwihariye barimo: Abakora umwuga w’uburaya, ababana bahuje ibitsina n’abana b’abakobwa batewe inda bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa.
Iyi nkunga bayihawe n’imiryango ine itari iya Leta ari yo: Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO)
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena, 2020 kibera mu ishuri rya GS Kagugu mu Karere ka Gasabo, abashyikirijwe ibyo biribwa babwiye abanyamakuru ko bije gukemura ikibazo cy’inzara bagize kubera icyorezo cya Corona Virus (COVID-19).
Abazashyikirizwa inkunga ni abantu ibihumbi bibiri, aho muri Gasabo abayishyikirijwe ari 200, nyuma y’Uturere dutatu two mu Mujyi wa Kigali, abandi bazafashwa ni abo mu Karere ka Rwamagana na Rubavu.
Bimwe mu biribwa bashyikirijwe harimo: Umuceli, Kawunga, Isukari, Umunyu, Amasabune, Amavuta yo gutekesha, Amata y’Inyange, ibishyimbo n’ibindi, hakiyongeraho n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frs) yo kugura amakara.

Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda, akaba ari nawe uhagarariye itsinda ry’imiryango yatanze iyo nkunga, yatangaje ko icyo gikorwa cyahereye mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, bityo kizakomereza no mu tundi turere.
Yavuze ko aba bantu bari gufashwa kuko icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) cyaje gitunguranye, bityo bibagiraho ingaruka.
Muramira yagize icyo avuga ku mibereho y’abakora umwuga w’uburaya muri ibi bihe bya COVID-19 kuko abenshi muri bo ni ababa bafata n’imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ati “ni abantu baba bakeneye kwitabwaho, ntabwo yabaho adafite ibyo kurya ikindi ni ukugira ngo ubarinde no kutanduza abantu no kumurinda COVID-19 kuko uramutse utamwitayeho yajya mu bashoferi n’ahandi, ibyo rero bituma dutekereza gukora ikintu gituma adakomeza gukora umwuga w’uburaya muri iki gihe cyane ko hari COVID, bashobora kwanduza abandi ni yo mpamvu twavuze ngo dukore igikorwa gituma batazakomeza gukwirakwiza ubwo bwandu”.
Ubwo Muramira yabazwaga icyo avuga ku bantu bumva ko gufasha abantu bo mu buzima bwihariye ko ari nko gushyigikira amahitamo yabo, yasubije ati “ibyo tubyita ko ari ukwirengagiza ukuri, mu magambo make kubera ko ntabwo wavuga ngo abo bantu ugiye kubirengagiza kuko abo bantu baragenda bakanduza abandi, ikibazo gihari si abo ngabo gusa ikibazo ni ubuzima bw’abandi bagiye kwanduza, rero ntabwo wavuga ngo umuntu yamaze kuba gutyo uvuge ngo ugiye kumutererana,ahubwo ugerageza kumufasha kugira ngo n’abandi ubarinde”.
Solange umwe mu bakora umwuga w’uburaya, yabwiye abanyamakuru ko muri ibi bihe bya COVID-19, bari babayeho nabi, ariko ibiribwa bashyikirijwe n’iyi miryango igiye kubafasha.
Ubwo abanyamakiuru bamubazaga uko muri ibi bihe bya COVID-19 abakora umwuga w’uburaya babayeho yasubije ati “bari babayeho nabi kubera ko cyari ikibazo gikomeye, akazi karahagaze bashakishirizaga mu tubare, utubare turafunze, mbese turishimye cyane kubera ibi biryo tubibonye”.
Yavuze ko bigiye kubafasha kuva mu bwigunge kuko hari abamaraga n’iminsi itatu batariye kuko akazi kahagaze.
Mahoro watewe inda afite imyaka 17, yavuze ko mbere yakoraga akazi ko gutegura ahabera ubukwe (decoration) kuko yabyize, ariko ubu imibereho yari mibi bityo inkunga yagenewe igiye kumufasha muri ibi bihe bya COVID-19.
Mahoro yavuze ukuntu atari yorohewe n’ubuzima agira ati “byari bingoye kuko ibyo nakoraga byari byarahagaze,umwana ansaba buri kimwe mfite barumuna banjye bankurikira kuko ninjye wabarebereraga byari bigoye cyane namwe murabyumva amafaranga nari narasevinze yari yarashize”.
Umwe mu batinganyi washyikirijwe iyi nkunga yatanzwe n’imiryango itari iya Leta, yatangarije abanyamakuru ko yishimiye ko bibutse kubafasha kubona icyo kurya kuko kuva COVID-19 yaza imirimo myinshi yarahagaze, abandi bagabanyirizwa imishahara, bityo iyi nkunga ikaba ije gukemura ikibazo cy’inzara.
Iyi miryango ine yatanze iyi nkunga ku bufatanye bw’Ibihugu by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (European Union in Rwanda).
Andi mafoto yo muri iki gikorwa




nukuri nibyiza pe Kuba baratekereje ibyo byiciro,ariko bazatekereze nokubantu bafite ubumuga bakoreraga mumupaka nabo babayeho nabi kuko bo ntakindi bakora ntiyajya gushaka akandi kazi ntamagimuru.ntiyaba umufundi ntiyaba umuyede ntiyakwikorera akazigo ngo abone ukwabaho nukuri nibo bagombye kuba kwisonga mugufashwa. Nabo bbakoererwe ubuvugizi.gusa turabashimiye uburyo bagenda batekereza ibyiciro bibabaye.