Mbere ya COVID-19 abamotari ntabwo bizigamaga: Ngarambe

Ngarambe Daniel Perezida wa FERWACOTAMO (Ifoto/Impamba.com)

Ngarambe Daniel Perezida w’Ihuriro ry’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) aravuga ko nyuma ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Corona Virus, hari isomo byasigiye abamotari rijyanye no kumenya kwizigama.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, ubwo yabazwaga isomo abamotari bakuye muri ibi bihe byo kwirinda Corona Virus yagize ati “isomo twakuyemo nk’abamotari icya mbere cyo abamotari ntabwo bizigamaga kuko ubwizigame bwabo bwari bumeze nk’uburi mu muhanda, yari azi ko none ajya mu muhanda agakora yashaka agakora nijoro cyangwa ku manywa, ariko bahagaritswe kubera ko nta cyo bari barabitse mu nzu no ku mufuka, byabaye ikibazo cy’uko ari bo ba mbere bahita bagerwaho n’ingaruka y’iki cyorezo noneho abantu bazi ko ari abantu bakora bafite ubushobozi, n’umumotari akaba yatinya kugira uwo asaba, ariko turashimira Leta ko twayibwiye nayo igakurikirana ikareba ikagenda ibafasha ”.

Yakomeje avuga ko mu kubafasha harebwe n’iminsi bari bamaze mu rugo, n’uko bari babayeho neza, ariko hari icyahise gihinduka mu gufata ingamba zo kwizigamira.

Ngarambe yagize ati “niyo mpamvu ama sitasiyo y’ama esanse hafi ya yose ari hano mu Rwanda, turi kugirana amasezerano, esanse banyweye bagomba kugira ikintu bahabwaho, hari abari gutanga mirongo itanu kuri litiro wanyweye, mirongo itanu n’ane, hari abari guhabwa 60, ibyo byose bazajya bagira uburyo bizigama”.

Perezida wa FERWACOTAMO avuga ko bakomeza kugira inama abamotari yo kwizigamira.

Yavuze ko mu kazi kabo bafashe ingamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Corona Virus, batera umuti muri Kasike, ku ntoki z’abagenzi mbere yo kubatwara no kwambara agatambaro mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up