Imyenda ya Chaguwa iracyagurwa cyane nubwo COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’abaturage

Chaguwa imwe mu myenda yakundwaga na benshi ariko ubu ikaba isigaye ihenze

Umwe mu baranguza imyenda ya Chaguwa mu Mujyi wa Kigali, wanze ko amazina ye atangazwa, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko nubwo abantu bamaze iminsi mu rugo kubera icyorezo cya Corona Virus (COVID-19), nyuma y’aho ubucuruzi bwe bwongeye gusubukurwa ubu afite abakiliya benshi.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije uyu mucuruzi niba atarazamuye ibiciro kubera ko ubu iyo myenda ya Chaguwa yashoboye kurangurwa n’abantu bake, yavuze ko atigeze azamura ibiciro, maze agira ati “ntabwo turimo kuyihenda tugerageza kureba ko umusoro uvamo, ayo washoye, ntabwo ibiciro twakoreshaga mbere ya Corona byahindutse cyane, icyahindutse hari nk’amafaranga twagiye duhombera muri za “Stockage”, nk’ibintu twagendaga tuzana byanyuraga ku ma “port” (ku mipaka) hanyuma haza ibintu bya “Lockdown” irabifunga amezi atatu angahe, urumva twishyuraga amafaranga kuri za “port” ayo mafaranga rero turayabakata kuko nta kundi byagenda”.

Uyu mucuruzi yagize icyo asaba inzego zireberera abacuruzi mu Rwanda, ati “nifuza ko ingufu zashyirwa muri “Made in Rwanda” cyane kuko akimuhana nyine kaza imvura ihise, ubu se Corona ikomeje ibyinjira bigakomeza guhagarara bitaba ikibazo gikomeye?”

Yavuze ko nawe afite gahunda yo guhindura akareka gucuruza imyenda ya Chaguwa akazajya acuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda.

Imyenda ya Chaguwa yazamuriwe imisoro muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), ariko kubera uburyo iyi myenda yari ikunzwe mu Rwanda kubera imyaka myinshi abantu bayambaye, abayikunda baremera bakayigura batitaye ku giciro cyayo.

Umwe mu bacuruzi twasanze yaje kugura imyenda ya Chaguwa kuri uyu rwiyemezamirimo, yabwiye abanyamakuru ko iyi myenda igikunzwe kuko iyikorerwa mu Rwanda akenshi ihenda.

Hamwe mu harangurirwa Chaguwa muri Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *