
Umugabo witwa Rutaganzwa utuye mu Mudugudu wa Ryabega mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza afungiye kuri Station ya RIB mu Karere ka Kirehe kuva ku mugoroba wo kuwa 13 Kamena 2020 akaba akurikiranyweho gusambanya umwana we w’imyaka 10.
Bivugwa ko amakuru y’uko uwo mugabo yasambanyije umwana we yatinze kumenyekana kuko ubwo byabaga kuwa kane kuwa 11 Kamena 2020 bivugwa yamusambanyije ntabivuge ahubwo amakuru agatangwa abandi bana baganiriye nawe aribo bayatanze andi makuru atangwa n’abaturage bavuga ko kwa sebukwe n’umukobwa wabo babigize ibanga batinya ko yafungwa umugore agasigara arera abana wenyine bafitanye.
Uzabakiriho Deogratias uyobora umudugudu wa Ryabega yavuze ko uwo muryango wabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bafitanye abana bane uwo akekwaho gusambanya akaba akurikira umwana wabo mukuru mu bana bane bafitanye .
Agira ati “uwo mugabo amaze igihe atabana n’umugore we kubera amakimbirane kandi umugore yagiye iwabo ari naho yasanze uwo mwana kuko yajyaga ajyayo kureba nyina ngo amusabe imbabazi basubirane tukaba twaramenye amakuru y’uko byabaye dutinze kuko ngo bari banze kubishyira hanze ngo uwo mugabo adafungwa umugore akarera abana be bane babyaranye.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza Bihoyiki Leonard avuga ko amakuru yamenyekanye atanzwe n’abana uwo mwana wasambanyijwe ya se yabiganirijeho .
Aragira ati “amakuru yatinze kumenyekana kuko umwana ntiyabivuze aho amakuru yatanzwe na bagenzi be yabibwiye babivuze ubuyobozi burabimenya turamufata tumushyikiriza ubugenzacyaha natwe byaradutunguye kuko dusanzwe twigisha ababyeyi kurinda abana none uwabikoze ni umubyeyi wabikoreye umwana we “
Ahamijwe icyo cyaha n’urukiko yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 133 y’itegeko no 68/2018 iyo ngingo ivuga ko uwasambanyijwe ari umwana uri munsi y’imyaka 14 uwahamwe n’icyaha ahabwa igihano cya burundu kandi ko kidashobora kugabanywa