Bumbogo: Baramagana ibikorwa bya Ndayisaba bigamije kubashyira mu manegeka(Amafoto)

Bamwe mu bagize umuryango wa Mugenzi bavuga ko amazu yabo ashobora gushyirwa mmu mamanegeka kubera abaje kuhacukura amatafari batabimenyeshejwe

Bamwe mu bagize umuryango wa Mugenzi Augustin mu Kagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Nkona mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo baratabaza inzego za Leta, inzego z’umutekano, ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) na Minisiteri ishinzwe Ibidukikije kubakiza umushoramari Ndayisaba Léon watangiye kubumba amatafari mu isambu yabo none amazu yabo akaba ashobora kujya mu manegeka abishyigikiwemo na Gahamanyi Edouard wigeze guhagararira Umurenge wa Bumbogo muri njyanama y’Akarere ka Gasabo.

Nyir’iyo nzu afite impungenge ko abaje gucukura amatafari bashobora kuzatuma ihirima agahomba amafaranga ye yose yayitanzeho

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2020 ni bwo ikinyamakuru impamba.com cyageze mu Mudugudu wa Nkona gisanga abakozi ba Ndayisaba Léon bari kubumba amatafari mu gihe bamwe mu bagize umuryango wa Mugenzi Augustin bari basabye ko icyo gikorwa kigamije kubashyira mu manegeka kigomba guhagarara.

Ikindi kivugwa kuri Ndayisaba Léon ni uko ari kubumba ayo matafari nta cyangombwa afite gitangwa n’inzego zibishinzwe, usibye kuba afatanyije na Gahamanyi Edouard bihereranye umusaza Mugenzi Agustin bakamuha amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000Frs) y’insina ze batemye.

Bimwe mu byo abana ba Mugenzi bakomeje kwibaza ni uburyo Gahamanyi na Ndayisaba bihereranye umusaza bakamuha amafaranga kandi umufasha we basezeranye ivangamutungo atabizi kandi byose bigakorwa nta nyandiko bafitanye.

Abo mu muryango wa Mugenzi ntibashaka ko amazu yabo ashyirwa mu manegeka

Uru ni uruhande rumwe rw’inzu y’umuhungu wa Mugenzi wagiye kwiga mu mahanga icyiciro cya PHD nawe aratangaza ko ibikorwa bigamije gushyira inzu ye mu manegeka bihagarara

Vestine Uwizeye mu izina ry’abana ba Mugenzi Augustin (kuko bamwe mu bagize umuryango ntabwo bashoboye kuhagera kubera impamvu zitandukanye) yabwiye abanyamakuru ko nubwo Papa wabo avuga ko afite uburenganzira bwo kugurisha umutungo we, ariko nk’abana nabo bafite uburenganzira bwo kumurengera mu gihe hari ushatse kumufatirana mu busaza bwe kuko usibye kuba isambu  ya Papa wabo iri kwangirika n’inzu ya musaza we ubu uri kwiga mu mahanga yahangirikira kandi ikibanza yubatsemo ari we wakiguriye ndetse akaniyubakira iyo nzu.

Uwizeye yagize ati “Muzehe ni umubyeyi wacu kandi turamukunda kuko uko yagiye agurisha ntabwo twigeze tumurwanya kandi ntiyigeze atubwira, ariko twagiye tuvuga tuti ni umubyeyi wacu niba yagurushije reka ntiduterane nawe amahane, ariko ahangaha kubera ko kuhacukura tubona bibangamye niyo mpamvu twahagurutse nk’abana b’umuryango turavuga tuti “yishyira ahantu mu manegeka kugira ngo ibikorwa bihari, amazu ahari, ubuyobozi butazayasenya bubona hari amanegeka”.

Uwizeye yavuze ko icyo yifuza ari uko  inzego za Leta zibafasha ibyo bikorwa byo gukomeza kubumba amatafari mu isambu yabo bigahagarara.

Ingabire Anwarita Clementine umwana wa 6 mu muryango wa Mugenzi Augustin yatangarije abanyamakuru ko akibona mu isambu yabo hatangiye gucukurwa amatafari ari we wahamagaye abo bavukana abamenyesha icyo kibazo kuko ari we ubana n’ababyeyi be umunsi ku wundi kugira ngo baze barebe uko kimeze.

Ubwo yabazwaga niba mbere y’uko umwanzuro wo kuhacukura ayo matafari ufatwa hari icyo umuryango wari ubiziho yasubije ati “njyewe ikintu mpagazeho bagitangira nk’umwana njye ntibigeze bambwira ari na yo mpamvu nahamagaye abo tuvukana, nyuma namenye amakuru nyahawe na Mama ambwira ko baje kumureba, ariko icyabayeho ni uko nta mafaranga bamuhaye, ariko bari babyumvikanyeho na Muzehe, amafaranga bahaye Muzehe ni ay’insina batemye ku bijyanye n’ibumba bari bataramwishyura bumvikanye ko bazamwishyura itanura ryahiye”.

Mukanyarwaya Stephanie umufasha wa Mugenzi Augustin yatangarije abanyamakuru ko nawe yatunguwe no kubona abakozi ba Ndayisaba Léon baraje bagatema insina n’ibisheke kugira ngo babone uko bacukura ibumba. Mukanyarwaya yagize ati “noneho mbona baratemagura bajyana ahagana ku nzu numva birambabaje ndavuga nti ntabwo biriya bintu ari byo, abana baraza barareba  babwira Muzehe bati “bino bintu ntabwo ari byo, twabajije ushinzwe ubutaka atubwira ko hariya hantu habaye ibinogo haba amanegeka none bihagarare”.

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “impamvu twifuje ko bihagarara burundu ni ukubera ko bagiye bagatemagura insina  bakajya munsi y’amazu bagacukurayo kugira ngo bibe amanegeka koko urumva haramutse hapfuye hose, urwo rutoki rwadutungaga, ibyo bisheke yakuragamo amafaranga ibihumbi ijana na mirongo, mbonye bimeze gutyo mbona ntacyo turi gukora noneho abana baje babona ko byose byaba bipfuye basaba ko bihagarara”.

Naho umusaza Mugenzi Augustin we yabwiye abanyamakuru ko ubutaka ari ubwe ndetse afite n’uburenganzira bwo kubukoresha icyo ashaka.

Abavugwaho gushaka guhindura amanegeka isambu ya Mugenzi barabivugaho iki?

Nubwo bavuga ko ibikorwa byahagaritswe ariko umunyamakuru akihagera yasanze abakozi bari kubumba amatafari

Ndayisaba Léon uri kubumbisha amatafari mu isambu ya Mugenzi Augustin, kuri wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020 ku murongo wa telephone yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko we yagiye kubumbisha amatafari muri iyo sambu ahamagawe na Gahamanyi wari usanzwe uzwi muri uwo muryango, amaze kuvugana n’uwo musaza ati “ntaho tuziranye”.

Gusa yemeye atazakomeza kubumbisha amatafari muri iyo sambu ya Mugenzi bityo azashaka ahandi, yagize ati “ntabwo nifuza guteranya imiryango”.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu bakomeje kubumba kandi umuryango wa Mugenzi warasabye ko ibyo bikorwa bihagarara, yasubije ko amatafari bakomeje kubumba ari ay’ibumba bacukuye kera mbere y’uko basabwa guhagarika ibikorwa byabo.

Ikinyamakuru impamba.com cyahamagaye Gahamanyi Edouard ufatwa nk’Umukomisiyoneri wa Ndayisaba Léon mu gutuma Mugenzi yemera ko isambu ye icukurwamo amatafari, ariko inshuro zose yahamagawe ntiyigeze afata telephone ndetse n’ubutumwa bugufi (SMS) yohererejwe ntiyigeze abusubiza.

Hari amakuru agera ku impamba.com atangazwa n’umuntu wanze ko izina rye rijya ahagaragara avuga ko amatafari ari kubumbwa mu isambu ya Mugenzi Augustin ari aya Gahamanyi Edouard, ariko kuko abo mu muryango bamuzi yahisemo gufata icyo gikorwa akita icya Ndayisaba Léon kuko we ntawamwishyiramo atamuzi. Uwatanze aya makuru avuga ko ibikorwa byose bijyanye no kubumbisha ayo matafari bikurikiranwa na Gahamanyi umunsi ku wundi bityo ntibumve impamvu Ndayisaba ibikorwa byaba ari ibye ariko ntabikurikirane.

Ubuyobozi burabivugaho iki?

Barasaba REMA na Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije gukurikirana iki kibazo

Déo Rugabirwa,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko iyo sambu Ndayisaba Léon ari kubumbiramo amatafari yayigezeho ariko atari azi ko byateje amakimbirane mu muryango, aboneraho gusaba ko umuryango utabishyigikiye wabagezaho icyo kibazo ubuyobozi bukabafasha.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkona ari we Muyango Felix ubwo  umunyamakuru yamubazaga uburyo bazakemura ayo makimbiranye ashingiye mu kuba bamwe mu bo muryango wa Mugenzi batemera ko isambu yabo ibumbwamo amatafari, yasubije ko ubuyobozi bwiteguye kubumvikanisha.

Uyu muyobozi yagize ati “igikenewe ni uko umuryango wumvikana”.

Yakomeje avuga ko ibyo abo mu muryango bazemeranya ari cyo na bo bazagenderaho mu kubumvikanisha.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkona yavuze ko muri iyi minsi gucukura muri iyo sambu ya Mugenzi byahagaze, bityo ibumba riri kubumbwa ari iryacukuwe kera.

Inzengo zishinzwe kurengera ibidukikije zirasabwa kumanuka zikigerera i Bumbogo

Umwe mu bo mu muryango wa Mugenzi wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yasabye ko REMA na Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije ko bakwiye kumanuka bakajya mu Murenge wa Bumbogo mu Mudugudu wa Nkona kugira ngo barusheho kumva uburemere bw’iki kibazo no kugishakira umuti.

Yagize ati “kugira ngo iyi ngeso yo kubumba amatafari hagamijwe gushyira abantu mu manegeka icike birasaba ko REMA na Minisiteri y’Ibidukikije bamanuka bakareba uburyo Gahamanyi na Ndayisaba baduhemukiye”.

Iyi nzu bavuga ko yatangiye gusaduka kubera ko munsi yayo bahacuye amatafari
Iyi nzu nini ariko hatagize igikorwa yose yasatagurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up