
Ibitaro bya Dr Kanimba bizwi ku izina rya La Medicale ishami rya Rubavu biravugwaho guha serivisi mbi abarwayi aho usanga bamwe mu baganga bibereye kuri telefone abarwayi baryamye imbere yabo babuze ubakira.
Ibitaro bya La Medicale ishami rya Rubavu ni bimwe mu bikunze kwakira abarwayi benshi, kuko bikorana n’ibigo bitandukanye by’ubwishingizi mu kwivuza, ariko ikibazo gisigaye kibangamiye abajya kwivuriza muri ibyo bitaro ni imikorere y’abanganga babo n’uburyo ubuyobozi bw’ibi bitaro bitateganyije umuntu ushinzwe kwita ku bakenera serivisi z’ibyo bitaro.
Umwe mu barwayi wavuganye n’umunyakuru wa impamba.com ukorera i Rubavu yagize ati “ni gute ibitaro nk’ibi bifite abantu babigana gutya bitagira umukozi ushinzwe “customer care” ugasanga umuntu arahageze arasiragiye byaba ngombwa ko ubaza umuganga uhasanze nawe ugasanga yibereye kuri telefone atanakwitayeho”.

Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com cyabajije iki kibazo Dr Kanimba Pierre Celestin ny’iri bitaro bya La Medicale gikoresheje kumwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) ntiyabusubiza, nyuma y’aho umunyamakuru yongeye kumuhamagara amusaba kugira ngo agire icyo atangariza umunyamakuru ku makuru avugwa mu bitaro bye ishami rya Rubavu, ariko inshuro nyinshi yahaga umunyamakuru gahunda yo kumuha amakuru, umunyamakuru yageraga ku bitaro bye biri mu Mujyi wa Kigali yamuhamagara akamubwira ko yagiye mu Ntara, akamuha undi munsi nabwo yakongera kumuhamagara akamubwira ko nabwo adahari akamubwira ngo azongere amuvugishe mu kindi cyumweru nabwo nta mubwire umunsi cyangwa isaha.
Uwareba uburyo Dr Kanimba yakomeje gukwepa umunyamakuru, byatuma hibazwa niba asanzwe azi iyo mikorere mibi ivugwa mu bitaro bye ku buryo yasanze atari ngombwa kuyemeza binyuze mu itangazamakuru, itegeko ryemerera umunyamakuru kubaza amakuru akoresheje uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga ariko ku rundi ruhande uwavuga ko Dr Kanimba yaryishe ntiyaba abeshye kuko nta na rimwe yigeze asubiza abanyamakuru batandukanye bagize icyo bamubaza kuri iyi mikorere ya serivisi mbi ivugwa muri La Medicale ishami rya Rubavu.
Mu gihe cyose Dr Kanimba azaboneka kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi serivisi mbi ivugwa mu bitaro bya La Medicale ishami rya Rubavu nawe ibitekerezo bye bizahabwa umwanya muri iyi nkuru.
Ndagize mwiriwe jewe sinifuza kwivuga amazina muga nd’umuririmvyi wa Karaoke mu ma bar ahantu hatandukanye ngize icyo mvuga kurivyo bintu biragayitse kubona ivyo bitaro bikora nabi abaganga baho batita ku barwayi baje babagana hama bagasanga bibereye kuri Whatsap ivyo birakwiye guhinduka bakita kubarwayi bashitse kukazi ikigo kigafata amatéléphone yose bakayashira mu ma carton hama akazi gaheze bakazakira
Urababeshyeyepe tujye tureka gusebanya.nanjye niho nivuriza bakira ababagana neza ndetse nurugwiro kd bafasha muburyo bwose.baritanga ntacyo mbashinja
Mwaramutse, mubigaragara aya makuru turi gusoma muri iki kinyamakuru nje nkumurwayi uhakurikiranirwa buri munsi, mpabona service nziza kko n umuryango wanje niho twivuriza, gusa birashoboka ko mwebwe mwahawe servise mbi arko biterwa nuko mwayatse n abo mwayatse arko murababeshyera. Muzabigenzure neza kugirango tubake igihugu twifuza kitagira amanyanga ( Ethical consideration)
YEWE SINZI ICYO MUBACA KUKO AHUBANAWO URETSE NO KUTITA KU BABAGANA USANGA NABAGANGA BAHAKORA ARI ABASWA CYANE KUKO HARI NKIGIHE UKORESHA IKIZAMI BAKABURA INDWARA ARIKO WAJYA MU BINDI BITARO BAGASANGA INDWARA IRIMO. NJYEWE UBWANJYE NIGEZE GUKOMEREKA NJYAYO KWIVUZA UWANYAKIRIYE AMPA POMADE AHO GUKIRA AHUBWO HAGASHWANYUKA NSUBIYEYO DOCTOR WANYAKIRIYE AHITA AJYA MURI PAUSE BITUNGURANYE MUGENZI WE WANYAKIRIYE ASUZUMYE ARUMIRWA AMPINDURIRA UMUTI MU MINSI 2 GUSA NTANGIRA GUKIRA.KANIMBA AMAZE KURENGWA KUKO KERA AGIKENNYE YAKORAGA NEZA ARI NTA MAKEMWA.
Ikigaragara nuko iyinkuru ishaka guharabika nokwangisha abantu banana biriya bitaro service zihatangirwa wakabaye werekana urugero rw’umuntu cg rw’abantu bahaherewe service mbi kubera icyo kibazo .uyu nawe wiyise ngendambizi issa ibyo avuga ntakuri namba bifite aragira ati bafite abakozi babaswa ntibabona indwara icyo sikimenyetso kerekana ubuswa bw’umuganga aho kugirango umuganga akubeshye ko yakubonyemo indwara runaka utayifite kugirango agushimishe yakubwiza ukuri ,ikindi nigute ubeshya ngo baguhaye pomade yo gushyira mugisebe wakomeretse ese ushoboragusobanurira abantu ubwoko bwiyo pomade baguhaye ? Ibi rwose bigaragaramo gusebanya.
Kuki umunyamakuru yihutiye kubaza Dr Kanimba Kandi ibitaro bifite umuyobozi Medecin directeur uhahora buri munsi niwe yari kubaza kuko ahahora byakanga akabona kujya kureba umuyobozi mikuru wa la medicale
Ubu washaka kumwanya ikibazo Kiri mu karere ka Rubavu ugahera kuri governor cg minister????