
Uruganda rutunganya ibiribwa bikorwa mu ifarini y’ingano harimo amoko atandukanye y’imigati, amandazi, cake n’ibindi rwitwa “New Vision Bakery Bread Ltd” rukorera mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro rwiyemeje gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) mu bakozi barwo, abafatanyabikorwa, abakiliya n’abandi bakenera serivisi batanga.
Ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri ya 9 Kamena 2020 cyasuye aho iyi Kampani ikorera, umunyamakuru akihagera yasanze ku muryango hamanitse itangazo risaba abantu bose bakeneye serivisi batanga kwinjira bambaye agapfukamunwa kabugenewe kandi gasukuye, bamara kwinjira bagakaraba intoki n’amazi meza hamwe n’isabune no kubahiriza gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Iryo tangazo rivuga ko mbere yo gusaba serivisi cyangwa gukora akazi muri “New Vision Bakery Bread Ltd” ugomba kubanza kubahiriza ayo mabwiriza.
Ubuyobozi bwa “New Vision Bakery Bread Ltd” butangaza ko budashobora kwihanganira umuntu wese utubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Corona Virus kuko ushinzwe umutekano ku muryango ahora yiteguye ko hagize umukiliya uza gushaka serivisi atambaye agapfukamunwa ari ugihita amusubizayo.
Abayobozi ba “New Vision Bakery Bread Ltd” batangarije ikinyamakuru impamba.com ko bafashe ingamba mu rwego rwo kwirinda ko hari uwaza yanduye nawe akanduza abandi kubera kutubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Uruganda rwa “New Vision Bakery Bread Ltd” rukaba rukora iminsi yose kandi mu masaha yemewe.
Ikinyamakuru impamba.com mu bihe bitandukanye kizajya kigeza ku basomyi bacyo uburyo “New Vision Bakery Bread Ltd” izajya yaguka mu mikorere yayo n’uburyo idasigara inyuma mu gushyigikira gahunda za Leta.
KANDA HANO USOME ITANGAZO RIRI KU MURYANGO WA NEW VISION BAKERY BREAD LTD

Courage New Vision Bakery Bread. Twese turwanye COVID 19.
nibyiza kwirinda biruta kwivuza
John warakoze guhanga imirimo utanga akazi kubantu benshi kandi uzirikana n’ubuzima bwabo. COVID-19 irahangaikishije nitwugarire turugarijwe
Uyu mugati najye muzanzanire ndyeho ntuye iRubavu, ubundi se igiciro cyawe nangahe
Nikundira ba rwiyemezamirimo bakunda ubuzima bwabo, ababagana n’abakozi babo
Dukeneye amakuru ahagije kuri New Vision impamba rwose mwadusondetse muzongere muduhe amakuru arambuye kuri produit zikorwa na New Vision
Ariko rero ubanza avuze ukuri, nasomye inkuru imwe ntegereza indi ndaheba,twizere ko ibitekerezo byacu mu byumva
Usibye kuba inkuru ari ngufi ikennye no ku mafoto, ibaruwa nayibonye ariko se amafoto y’ibikorwa arihe, ngaho mukomeze muyibikire. Igitekerezo cyanjye ntimukinyonge dore ko mbona hari abantu bajya babikora
Ese ko nigeze kugura umugati nsangamo amabuye nabyo abazi ikibitera munsobanurire
Niba ushaka guca amazimwe vuga Kampany yakoze uwo mugati
Ibitekerezo byose nabishimye ariko icyo nemeye nshimira nyiri New Vision nuko irinda abinjiramo bose icyorezo cya Korona
Iyi nkuru impaye igitekerezo Leta ikaze ingamba ahantu hose abantu bajya gushakira serivisi zo gutunga umubiri, kuko bamwe bashyiraho zakandagirukarabe ariko ari ukurangiza umuhango
Ntuye hafi ya New Vision nigeze kwinjiramo nshaka kurenga aho kandagirukarabe iteretse umusekirite yahise angarura, iyo nibeshya gato yari kunsohora nabi
New Vision mukomereze aho aho izina ryanyu murihagazeho, ntakuntu COVID-19 yari kuza ngo mubure kuyikumira mwari kuba munyuranyije n’izina ryanyu
Ese ko mwatubwiye ko ngo Gatenga: New Vision Bakery Bread Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira rya Coronavirus mbere yaho se nta bindi yakoze? Niba bihari mutumare amatsiko twe tugura umugati tukitahira ariko nk’abakiliya aya makuru atuma turushaho kubagirira icyizere.
Kurwanya Corona byubahirizwe hose na bose
Maze gusoma iyi nkuru, nashima abantu babiri kumwanya wa mbere hari ubuyobozi bwa New Vision bwafashe izo ngamba no kwirinda Coronavirus, ku mwanya wa kabiri ngashima n’abakiliya bemeye kubahiriza ayo mabwiriza kuko iki cyorezo cyandura nabi
New Vision komeza waguke, kandi ibikorwa byivugire
Nyuma ya COVID-19 New vISion tuzayibone no muri Tour du Rwanda iri nko mu baterankunga 10 ba mbere, imigati n’amandazi mukora byamaze kwamamara, mwe ntimukamamaze kuko habamo no gukabya, mujye mwerekana ibikorwa byaba mu nkuru nk’izi ariko mukongeraho n’amafoto ndetse na video zigashyirwa kuri YouTube kuko nayo iri mu bigezweho mu mbugankoranyambaga (social media) zikunzwe kandi zigera hose kwisiiiiiiiiiiii……….