
Ihuririro ry’abarimu bigisha mu mashuri yigenga mu Rwanda ryandikiye Ministre w’Uburezi risaba ubuvugizi kuko aba barimu muri ibi bihe batorohewe n’ubuzima babayemo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Aba barimu bandikiye Ministre w’Uburezi tariki ya 18 Gicurasi 2020 bagaragaza ko babayeho nabi muri iki gihe batari gukora, ari yo mpamvu basaba ko Ministre yabakorera ubuvugizi bagafashwa kimwe n’abandi banyarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Byinshi mu bikorwa byari byarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus bizasubukurwa muri Kamena 2020, ariko amashuri yo akazafungura muri Nzeli 2020, ari yo mpamvu aba barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bibaza uko bazabaho muri ayo mezi nta bundi bufasha, bikababera ihurizo rikomeye.
Icyifuzo cy’aba barimu
Umwe muri aba barimu wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “Ibyifuzo muri make y’ibiri mu ibaruwa.
KUGOBOKA
Leta nigoboke abarimu bo muri “prive” nk”uko yatanze amafunguro ku baturage batishoboye kugira ngo babe babonye uko babaho. Kuko kubona ifunguro ntabwo bigishoboka kandi n’amacumbi ba nyirayo bari kudusohoramo kuko ngo ntibategereza amezi 6 kandi ariho bateze amaso.
LETA NIHEMBE ABARIMU BA “PRIVE”
Leta yahemba abarimu ba “prive” noneho harebwa uburyo yazasubizwa amafaranga yayo ku bufatanye bw’amashuri n’abarimu.
IKIGEGA CY’INGOBOKA NIKIGIRWE ITEGEKO
Leta nitange itegeko ry’uko ishuri ritazafata amafaranga mu kigega ngo rihembe abarimu baryo iryo shuri ritemerewe gufungura imiryango muri Nzeli 2020.
KANDA HANO USOME IYI BARUWA ABARIMU BANDIKIYE MINISTRE W’UBUREZI
Icyo Ministre w’Uburezi avuga kuri iki cyifuzo cy’abarimu bigisha mu mashuri yigenga
Ikinyamakuru impamba.com cyabajije iki kibazo Mininistre w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, ariko ubutumwa bugufi (SMS) yohererejwe ntiyigeze abusubiza.
Gusa mu kiganiro Ministre w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio ku murongo wa Telefone yavuze ko ibyo guhemba abarimu bigenga nk’uko bahemba aba Leta bidashoboka kuko umukozi wa Leta agira uko yinjira mu kazi n’uko akavaho.
Umwe mu barimu wumvise uburyo Ministre w’Uburezi yasobanuriye umunyamakuru yavuze ko ikibazo cyabo ashobora kuba ataragisobanuriwe neza, maze agira ati “Ubufasha cyangwa se ubutabazi bitandukanye no gusaba umushahara”.
Mininistre w’Uburezi na none yavuze ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yigenga ari bwo bukwiriye kwegera Minisiteri y’Imari (MINECOFIN) kugira ngo ubwo bufasha bwifuzwa abarimu babo babubone, yagize ati “ubuyobozi bw’ibigo byabo ni byo byagombye kwegera MINECOFIN noneho bagahabwa amafaranga abafasha gukemura ibyo bibazo barimo”.
Bamwe muri aba barimu bavuga ko bagowe n’imibereho barimo muri iki gihe cya COVID-19 aho bamwe ubu barya rimwe ku munsi abandi nabo bakirirwa batariye, icyo ubu bifuza ni uko bagobokwa bakabona uko batunga imiryango yabo cyangwa se Imana ikazabacira izindi nzira bakabona indi mirimo bagasezera burundu ku mwuga wo kwigisha.
Nukuri leta nirebe uko yafasha abo barimu kuko Bose bashafa igihugu Kandi leta yibuke ko ishishikariza abantu kwiga imyuga Kandi abo barimu nibo bayigisha rero nibashashwe barababaye.