
Abanyarwanda bavuga ko hari Abanyarwanda baranzwe n’imyitwarire yo kwigisha urukundo no kwitangira abandi bagasanga bakwiye kugirwa Abatagatifu kubera ibikorwa bakoze.
Batatu muri abo Banyarwanda bahamya ko bakwiye kugirwa abatagatifu nibo twahisemo kuganiraho ari bo: Padiri Munyaneza Bosco wiciwe kuri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza, muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Hari umuhanzi Rugamba Cyprien n’umugore we Daforoza Rugamba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bemeza ko bakwiye kugirwa abatagatifu
Ikinyamakuru Impamba.com twahisemo kubagezaho zimwe mu mpamvu zituma aba Banyarwanda bagirwa abatagatifu
Padiri Munyaneza Jean Bosconi umwe mubasabiwe kuba abahire ndetse no kuba umutagatifu ni mwene Murekezi Pierre na Mukandekezi Emerance, yavukiye i Nyarusange (Rwamagana) kuwa 15/03/1957. Yahawe ubusaserdoti kuwa 31/07/1983 akorera ubutumwa i Rwamagana (1983-1984) nka Padiri Wungirije, aza no kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rukira kuva kuwa 06/08/1984 kugera muri Kanama 1987. Kuva icyo gihe kugera mu 1991 yabaye umurezi, ushinzwe imyitwarire n’ushinzwe imikino mu iseminari nto ya Zaza. Ubutumwa bwa nyuma yabukoreye muri paruwasi ya Mukarange aho yari Padiri Mukuru
Padiri Munyaneza Jean Bosco abamuzi bemeza ko kumugira intwari ndetse n’Umutagatifu byatinze kuko yaranzwe no kubera urugero rwiza abakirisitu yayoboraga
Duhereye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abakirisitu twaganiriye biganjemo abari mu muryango wa Agisiyo Gatolika witwa Abakarezimatiki (Groupe Charismatique) uzwi mu Kinyarwanda nkw’ivugururwa muri Roho Mutagatifu yari abereye umujyanama bita Omoniye muri Diyoseze ya Kibungo bamubonaga nk’umupadiri ufite ingabire yo gusabana n’abantu bose, ariko yagera ku bantu baciye bugufi abandi basuzugura akabitaho by’umwihariko kandi bigatangaza benshi bakaba babona ko imyitwarire yagiraga mu bantu nayo yashingirwaho agirwa umutagatifu .
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Padiri Jean Bosco Munyaneza yagaragaje ubutwari ashaka kurokora Abatutsi bari bamuhungiyeho
Mu buhamya Bwa Masengesho Winifrida ndetse na Musabyeyezu Dative uyobora Ibuka mu Karere ka Rwamagana ariko muri Jenoside yahungiye mu rugo rw’abapadiri i Mukarange bombi bemeza ko inzego zemeza intwari ndetse n’abarinzi b’igihango zatinze kugira Padiri Munyaneza Jean Bosco Umurinzi w’Igihango ndetse n’Umutagatifu .
Masengesho Winifrida ni umwe mu babonye urupfu rwa Padiri Munyaneza Jean Bosco wanze kwitandukanya n’abatutsi bahungiye i Mukarange agahamya akwiye kuba intawari ndetse akagirwa umurinzi w’igihango .
Yagize ati “njye nageze kuri paruwasi ari ku itariki ya 10 ariko Padiri Bosco yagize ubutwari bukomeye bwo gufasha abari bamuhungiyeho ariko bigeze tariki ya 12 mu kwezi kwa Kane nibwo bamusabye ko yakwitandukanya n’abari bahungiye kuri paruwasi ndabyibuka interahamwe zaraje baramubwira ngo padiri wowe ntacyo tukurebaho wowe sohoka,arabawira ngo aba bantu mwabaretse murabahora iki,bamwingingira gusohoka arabawira ngo ababa bantu niba mutaribubareke n’intama zanjye ntabwo nazita baramubwira ngo niba utari bubareke urapfana nabo bahise bamurasira aho yari yegamye ku nkingi ahita arabirana bamaze kumugeza ku biro bye ahita apfa”.
Masengesho akomeza avuga ko mbere yo kwicwa n’interahamwe zabanje kumusaba kuva mu batutsi bashakaga kwicwa nabwo yagaragaje umutima w’ubumuntu kuko yafashaga abari bamuhungiyeho ndetse akabahumuriza ndetse bamwe akababatiza.
Gushyirwa mu ntwari z’igihugu Masengesho abihurizaho na Musabyeyezu Dative nawe wabonye uko Padiri Munyaneza Jean Bosco yishwe.
Aragira ati “Padiri Bosco yemeye gupfa yanga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho bamusabye kutuvamo arababwira ngo izi ni intama zampungiyeho niba mubica nanjye munyice ,mbona ibyo gushyirwa mu ntwari byo byaratinze kuko yagaragaje ubutwari yemera gupfa kandi bamusabaga ko yava mu mbaga yari yamuhungiyeho no gushyirwa mu batagatifu byo nabyo nizera ko bizakorwa”.
Musabyeyezu yemeza ko Kiliziya Gatulika yari ikwiye kugira Padiri Munyaneza Jean Bosco Umutagatifu
Musabyeyezu yagize ati “Duhungiye kuri paruwasi Mukarange njye nahageze ku itariki ya 10 twahasanze abapadiri babiri aribo Padiri mukuru Bosco Munyaneza ndetse na Padiri Joseph Gatare wayobora ishuri rya IPM tuhageze baratwakiriye impamvu dutinda kuri padiri Bosco Munyaneza ni uko yagaragaje ubutwari butagirwa na buri wese yagaragaje umutima w’ubumuntu abamuhungiyeho bose yarabakiriye akoresheje ingabire ye yahawe y’ubusaseridoti ahumuriza abari bamuhungiyeho afungura sitoke ibyarimo barabisangira birashira kuba yarishwe kandi ntiyari mu bagomba kwicwa kuko atari mu bahigwaga ahubwo akemera ko bamwica tubona akwiye kugirwa Umutagatifu na Kiliziya Gatulika tukaba twizera ko Kiliziya izamugira umutagatifu”.
Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza Rugamba
Rugamba Cyprien (Sipiliyani) wari inzobere mu mateka ndetse n’umugore we bashinze umuryango uzwi nka “Communauté de l’Emmanuel” mu mwaka wa 1990, basabirwa kuba abatagatifu kubera urugero rwo kuba inyangamugayo ndetse bakaba barakoraga ibikorwa by’ubugiraneza babinyujije mu muryango bashinze wafashaga abana bo muhanda, ukongeraho ibihangano bya Cyprien Rugamba byigishaga abantu kubana neza ndetse no kugira umutima w’ubuntu.
Ibikorwa byo kugira bamwe mu Banyarwanda Abatagatifu bishobora kuzakorwa nyuma y’uko Kiriziya Gatulika y’u Rwanda izabashyikiriza ubuyobozi bwa Kiliziya i Roma nyuma intumwa zizoherezwa gukora ubushakatsi ziturutse i Vatican nibwo hazafatwa umwanzuro ko Abanyarwanda ba mbere bagizwe abahire nyuma y’ubundi bushakashatsi hagatangazwa ko bagizwe Abatagatifu bakomoka mu Rwanda.
Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza ni bo babaye aba mbere kugera kuri uru rwego.
Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ivuga ko bishoboka ko haba hari abandi banyarwanda bagize imyitwarire myiza ariko batashoboye kugera kuri uru rwego.
Kiliziya ivuga ko kuba iki gikorwa gitangiye bitavuze ko aba bombi babaye abahire ahubwo ngo ni urugendo rurerure rushobora kubageza kuri uru rwego.
Ese Kiliziya Gatulika ivuga iki kuri Munyaneza Jean Bosco basabira kugirwa Umutagatifu
Musenyeri Philippe Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba ari Perezida w’inama y’abepisikopi Gatulika mu Rwanda akaba ari umuvugizi wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, avuga ko kiriziya yitegura gukora ubushakashatsi ku banyarwanda bose basabiwe kuba abahire dore ko ugirwa umutagatifu abanza gushyirwa mu bahire, muri abo Munyaneza Bosco, Musenyeri Rukamba avuga ko nawe abarimo ndetse ngo ngo Covid19 niyo yabaye inzitizi yatumye ibikorwa by’ubushakashatsi budatangira .
Musenyeri Philippe Rukamba yagize ati “twavuze ko hari abo tugomba gushyira hamwe abantu dushaka gusabira kuba abahire muri abo harimo na Padiri Munyaneza Bosco wapfuye kuko bamusabye kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho ibyo bikorwa twari tugiye kubitangira ariko kubera ikibazo cya COVID19 ntibyakunze,ni ibintu bitwara igihe kuko iyo umuntu abaye umutagatifu ntaba abaye umutagatifu w’igihugu cye ahubwo aba abaye umutagatifu wa Kiliziya y’isi yose,urutonde rw’abantu bishwe Kiliziya izasabira kugirwa abahire na Padiri Bosco Munyaneza arimo.”