Isesengura: Ikipe y’Intwari y’abafite ubumuga imaze imyaka 17, ese yavuye he? Igezehe?

Ikipe y’Intwari yakunze kwigaragaza mu mikino y’abafite ubumuga nka Sitball na Sitting Volleyball, ubu iri shimira imyaka 17 imaze ivutse.

Iyi kipe ifatwa nk’itangiriro y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda kuko bamwe mu bayigize ari bo bagize uruhare mu guha icyerekezo Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda).

Bamwe mu bashinze iyi kipe y’Intwari tariki ya 26 Gicurasi 2003, batangiye ari bo birwariza kuri buri kintu kugira ngo ikipe ibeho, ariko muri 2017 nibwo Akarere ka Gasabo yavukiyemo katangiye kuyitera inkunga nubwo bitari ku rwego rushimishije ugereranyije n’utundi Turere nka Musanze, Gisagara na Bugesera.

Ikipe y’Intwari hari ubwo yigeze kwiharira ibikombe bikinirwa mu Rwanda nko mu gihe cy’imyaka 6 yikurikiranya, ariko ayo mateka ntiyaje kuramba kuko hari amakipe yaje kuyicaho kuko Uturere nka Gisagara, Musanze na Bugesera n’utundi twashyize ingengo y’imari ifatika mu makipe yatwo tugura abakinnyi bakomeye barimo n’abamenyekaniye mu ikipe y’Intwari.

N’ubu ikipe y’Intwari yaba mu bagabo cyangwa mu bagore ntiza mu myanya y’inyuma cyane gusa akenshi ubu iyo urebye imikinire yayo usanga itakiri ikipe itera ubwoba andi makipe ahubwo ifatwa nk’izindi nubwo yigeze kubaka izina, ariko ikinyamakuru impamba.com kizakora ubucukumbuzi bwihariye kimenye impamvu iyi kipe ubu yasubiye inyuma.

Urubuga rwa gasaboteam.blogspot.com ruvuga ko Bizimana Dominique, umwe mu batangije iyi kipe y’Intwali yatangaje ko mu gushinga iyi kipe bari bagamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abafite ubumuga binyuze muri siporo.

Bizimana Dominique umwe mu bashinze ikipe y’Intwari izwi muri siporo y’abafite ubumuga

Bizimana yagize ati “Intwali ni yo kipe ya mbere yabayeho twanashingiyeho tugenda dushinga amakipe yandi. Intwali yabayeho ihuje abahoze ari Ingabo za RPA na FAR mu gutangira gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga binyuze muri siporo, tugenda tunahuza n’indi mikino.”

Bizimana Dominique yemeza ko iyi kipe y’Intwali yatangiye igizwe n’ibyiciro byombi, abagabo n’abagore. Yagize ati “Twatangiye tuvanze, twatandukanye muri 2005 dutangiye ikipe y’abagore ya mbere yitwaga ‘Gorillas’. Intwali y’abagore yatangiye 2007.”

Bizimana avuga ko igitekerezo cyo gushinga iyi kipe cyaje, nyuma y’uko bari bavuye i Gatagara ubwo bari bavuye kwizihiza umunsi wo kwibuka Nyakwigendera Fraipont wagize uruhare rukomeye mu gufasha abafite ubumuga.

Ashimangira ko mu gutangiza iyi kipe bitari biboroheye kubera n’ipfunwe bari bafite bitewe n’uko bari batariyakira.

Bizimana avuga ko bitewe no kubura amakipe bakorana imyitozo bahisemo kujya bakina n’amakipe y’abagore bakina Volleyball y’abakina bahagaze, gusa nabwo ntabwo byaboroheye kuko nyuma yo kujya bayatsinda byabaviriyemo kubuzwa kongera gukinana nabo.

Nyuma yo kumenya ko iyi kipe y’Intwari za Gasabo yizihije isabukuru y’imyaka 17 ivutse, ikinyamakuru impamba.com cyashatse kuvugisha Murema Jean Baptiste, Perezida w’iyi kipe ari nawe Perezida wa NPC Rwanda kugira ngo agire icyo atangaza ku cyerekezo cy’ikipe abereye umuyobozi, yanga gusubiza.

Bamwe mu bagize ikipe y’Intwari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up