
Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific nubwo yamenyekanye cyane mu buvuzi bwa gakondo, ariko nyuma yasanze agomba kububangikanya n’ubuhanzi, nyuma y’indirimbo yahimbye zivuga ku buzima busanzwe yatangiye no guhimba izihimbaza Imana (Gospel music) ubu indirimbo ye igezweho ni iyitwa ‘Karibu kwa Yesu” irimo ubutumwa bukangurira abatuye Isi kwiyegurira Imana kuko bimaze kugaragara ko benshi bagiye kure yayo.
Mu kiganiro n’ibinymakuru bitandukanye, Dr Scientific yavuze ko yasanze abatuye Isi bariraye bajya kure y’Imana.
Uyu muhanzi yagize, ati “iyi ndirimbo “Karibu kwa Yesu” nayikoze nshaka gutanga ubutumwa mbinyujije muri iyi ndirimbo kuko abatuye isi bari bariraye, bajya kure y’Imana, bajya mu irari ry’ibinezeza n’irari ry’imibiri yabo”.
Ikindi yavuze ni uko ibyaha by’abantu babishakira ibisubizo bakabibura ari na yo mpamvu yahisemo kubakorera indirimbo mu rwego rwo kubahishurira ibanga ry’uko kwa Yesu haba umunyenga n’umunezero, ubumuntu ndetse n’urukundo.
Dr Scientific hari indirimbo yaririmbye ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abandi nka: Emmy Nkwakuzi, Jay Polly, Ama G The Black n’abandi.
Dr Scientific afite ivuriro rya gakondo Nyafurika ryitwa African Cultural Medicine rikorera i Nyabugogo ahitwa mu mashyirahamwe.