Moto n’amagare bizongera gutwara abagenzi muri Kamena

Amagare na Moto ni bimwe mu bifasha abatagira imodoka zabo gukora ingendo zihuse

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020, yemeje ko bimwe mu bikorwa bikomeza gufungwa nk’utubari n’insengero naho Moto n’Amagare bikazongera gutwara abagenzi muri Kamena 2020.

Inama y’Abaminisitiri yateranye none tariki ya 18 Gicurasi 2020, yemeje ko bimwe mu bikorwa bikomeza gufungwa nk’utubari n’insengero ndetse na moto n’amagare akaba akomeje kubuzwa gutwara abagenzi mu gihe yemeye isubukurwa ryo gusezerana kw’abashakana mu murenge.

Iyi nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yongeye gusuzuma ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yakomeje gufunga bimwe mu bikorwa n’ubundi bimaze iminsi bidakora birimo amashusi, utubari n’insengero.

Ku bijyanye na moto n’amagare bisanzwe byifashishwa mu ngendo, na byo birakomeza guhagarara kugeza tariki ya 01 Kamena ubwo bizasubukura imirimo yabyo.

Ingendo zirakomeza gukorwa hagati mu Ntara no mu mujyi wa Kigali mu gihe izihuza intara n’izindi n’intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa kuva tariki ya 01 Kamena 2020.

Imipaka na yo izakomeza gufungwa keretse ukwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko abatashye bagashyirwa mu kato.

Iyi myanzuro izubahirizwa mu gihe cy’iminsi 15.

Source,umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *