Huye: Abagize uruhare mu kwica abana bo kwa Disi bakatiwe igifungo cya burundu

Ubu umuryango wa Disi urishimira ko wahawe ubutabera

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Musabuwera Madeleine (Madarina) n’umuhungu we Kayihura Cassien bafungwa burundu nyuma yo gushingira ku bimenyetso simusiga rugasanga bahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubwo abana babiri bo kwa Disi Didace babahungiragaho, nyuma bikamenyekana ko bishwe bakabata mu musarane na nyuma y’aho ugakomeza gukoreshwa.

Tariki ya 13 Gashyantare 2020 ni bwo urubanza rwa Musabuwera Madarina na Kayihura Cassien bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza rwakomereje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye ari na bwo Umushinjacyaha yasabye ko Musabuwera Madarina n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bafungwa burundu.

Gusa Ngarambe Gerard we afungiye urundi rubanza ahuriyemo na Nyina Musabuwera Madeleine na murumuna we Kayihura Cassien.

Urwo rubanza akaba ari urw’umusore umwe wari mu mibiri ine yakuwe mu musarane wo kwa Musabuwera Madeleine.

Umwe mu bakurikiranye uru rubanza wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “hari bemewabo babonetse batanga ikirego ko uriya ari umusore witwaga Mugema yishwe ari guhunga ashaka kujya kwa muramu we waruturanye na Musabuwera Madeleine, akaba ari amakuru yatanzwe n’umutangabuhamya witwa Ngorofani”.

Uru akaba ari urubanza rwatangiye muri 2018, rukurura n’impaka ndende aho bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza bibazaga impamvu amakuru batanze atahawe agaciro ubwo Urukiko Rwibanze rwa Busasamana rwagiraga abere Musabuwera Madarina n’umuhungu we Kayihura Cassien kandi mu musarane wabo harakuwemo imibiri ine y’abishwe muri Jenoside ndetse hakaboneka ababashinja ko abana babiri bo kwa Disi Didace ari bo Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond ko ari bo babishe ubwo Kayihura Cassien yabwiraga mushiki we Musabyemariya Aloysie ko yamwica akamuta mu musarane nk’uko bishe abana bo kwa Disi Didace bakaba babituma hejuru.

Nyuma na none, nubwo mu musarane wo kwa Musabuwera hakuwemo imibiri ine, ariko, nyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi ari we Habineza Jean Baptiste ubwo yahamagazwaga nk’umutangabuhamya yavuze ko bakuyemo umubiri umwe ari na cyo umucamanza wo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana yahereyeho agira abere Musabuwera Madarina n’umuhungu we Kayihura Cassien.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko imibiri yavanwe mu musarane wo kwa Madeleine Musabuwera na Kaberuka Euphrem ari imibiri ine, irimo umwe w’umuntu mukuru nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga ndetse bikanashimangirwa n’inyandiko mvugo y’inama y’umutekano yakozwe hashingiwe kuri raporo Akarere ka Nyanza kashyikirijwe ivuye mu Murenge wa Kibirizi. Iyo raporo yemeje ko mu musarane wo mu rugo rwa Musabuwera Madarina hakuwemo imibiri ine yakozwe n’abantu batandukanye bo mu nzego z’ibanze barimo na Habineza Jean Baptiste wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi(nyuma ayo makuru yaje kuyahakana avuga ko bakuyemo umubiri umwe gusa), hakiyongeraho inzego z’umutekano ndetse n’abandi baturage.

Dore uko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo

-Rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro

-Rwemeje ko Madeleine Musabuwera na Cassien Kayihura hahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi (Uwayezu Denys na Ufiteyezu Raymond) mu 1994

-Rwemeje ko urubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana kuwa 30/07/2019 ruhindutse mu ngingo zose

-Rutegetse ko Madeleine Musabuwera na Cassien Kayihura bahanishijwe igifungo cya burundu.

Icyo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwashingiye mu gukatira Musabuwera na Kayihura igifungo cya burundu

Umwe mu bakurikiranye uru rubanza rwa Musabuwera Madeleine na Kayihura Cassien wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “abacamanza babakatiye burundu bashingiye kuri iriya raporo y’umutekano iri ku ntara y’Amajyepfo, bashingira ku buhamya bwa Aloysia Musabyemariya, banshingira ku buhamya bwa Nyiraduri wavuze ko abana ar iwe wabatwaye akabahereza kwa Musabuwera Madeleine, bashingira kandi ku buhamya bw’umugungu we w’mfura witwa Ngarambe Gerard nawe yari afunzwe aburana ifungwa n’ifungurwa akavuga ngo“njye murandenganya, Jenocide yabaye nararongoye ntakiba iwacu, kandi aho narintuye kuhava ujya iwacu ni kure hacamo urugo rumwe, gusa icyo nabonye, nabonye umugore witwa Nyiraduri ajyanye abana bo kwa Disi Didace iwacu abashyiriye Mama”.

Abasigaye bo mu muryango wo kwa Disi Didace bishimiye icyemezo cy’urukiko

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wo kwa Disi Didace batangarije ikinyamakuru impamba.com ko bishimiye icyemezo cy’urukiko. Umwe yagize ati “turishimye wo kabyara we! Intego twari dufite tujya gutanga ikirego ni uko ibintu bijya ku mugaragaro tukarenganurwa, icyangombwa ni uko ubutabera bwatanzwe”.

Ikinyamakuru impamba.com cyatangaje inkuru zitandukanye kuri uru rubanza

-Tariki ya 19 Ukuboza 2019 ikinyamakuru Impamba.com cyagiye mu Murenge wa Kibirizi aho icyaha cyakorewe kivugana n’abaturage batandukanye gisohora inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Nyanza: Abacamanza barekuye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Gitifu wa Kibirizi arashinjwa guhisha imibiri, haribazwa niba ari ruswa yabiteye”

Tariki ya 7 Mutarama 2020 cyagiye kumva uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa gikora inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo”

Tariki ya 14 Gashyantare 2020 cyongoye kujya kumva uru rubanza mu mizi i Huye, gikora inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Huye: Musabuwera n’abahungu be basabiwe gufungwa burundu”.

Amafoto ajyanye n’andi makuru wifuza kumenya

Muri centre yo mu mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibiri i Nyanza
Kwa Musabuwera Madeleine aho yabanaga n’umuhungu we Kayihura Cassien (Ifoto/Impamba.com)
Bamwe mu baje kumva urubanza i Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up