Rwamagana: Umugabo yahinduye urugo rwe akabare agerekaho no gukubita Umuyobozi w’Umudugudu

Uwakubise Umuyobozi w’Umududgu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana

Umugabo witwa Ruberanziza Leonce wari umaze iminsi akurikinweho gukubita umuyobozi w’Umudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasanyi, yasanzwe mu rugo aho amaze amezi abiri akodesha ari kumwe n’abandi bantu barimo abasanzwe batunzwe no kwicuruza banywa inzoga, kuri uyu wa Gatanu akaba yatawe muri yombi na RIB.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari yaranze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Corona Virus ndetse ko yajyaga azana abantu aho yabaga bagasangira inzoga ku mugaragaro bikaba byabateraga impungenge

Ntabana Peteronila umuturage utuye hafi y’aho acumbitse yemeza ko amaze igihe asuzugura ubuyobozi kuko yasaga nk’uwashinze akabari mu rugo rwe.

Yagize ati “uwo mugabo Leonce koko yakubise umuyobozi w’umudugudu kuko bagiyeyo kumubuza gukomeza gukora amakosa kuko urugo bari bararuhinduye akabari kuko buri munsi yahazanaga abakobwa batandukanye kandi abayobozi bari baramwihanangije buri gihe wasanga azana abantu bavaga ahandi bagateranira iwe barimo abakobwa bicuruza ndetse hakaza n’abandi bagabo tutazi twahoraga dufite ikibazo kuko muri ibi bihe byo kurwanya Corona twari tuzi ko bibujijwe tukaba dusanga bakwiye gufatirwa ingamba”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kavura yemeza ko yakubiswe na Ruberanziza Leonce kubera kumubuza guhindura akabari urugo acumbitsemo.

Agira ati “Byari saa mbiri n’iminota mirongo itanu hari indaya zikodesha mu gipangu abamo aho bita kwa Kanimba twari tugiyeyo kuko ubushize irondo ryagiyeyo bararyirikankanye ubwo nari ngiyeyo n’umuyobozi w’akagari tuhageze twasanze ari kumwe n’izo ndaya yahise yinjiza mu nzu inzoga zose banywaga ubwo twasigaye hanze izo ndaya zirimo kuntuka nawe yahise asohoka aza antuka cyane ancira mu maso agiye kunkubita baramufata ntibabishobora kuko yahise ankubita umugeri mu nda”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasani  Ndarihoranye Evariste nawe yemeza ko Ruberenziza Leonce yakubise umuyobozi w’umudugudu wa Kavura bamusanze anyway inzoga n’abagore 4 basanzwe bicuruza ndetse n’abandi bagabo 3.

Aragira ati “twagiyeyo kandi ntabwo intego twari dufite twari tugiye kubaganiriza twahasanze abantu umunani barimo banywa tubabaza impamvu barimo gukora amakosa ,ibyakurikiyeho n’imyitwarire yatumye tumufata tumushyikiriza RIB ,yinjiye mu nzu abika inzoga agaruka acira mu maso umuyobozi w’umudugudu amubwira ko ntacyo aricyo amukubita umugeri urebye kubikora ntabwo byamutunguye urebye uwo muyobozi bari baramubuze kuko yahoraga ababuza ibikorwa bakoraga byo guhindura urugo akabari”.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko Ruberanziza Leonce ubu afungiye kuri station ya Kigabiro nkuko byemezwa na Marie Michelle Umuhoza umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu butumwa yoherereje umunyamakuru.

Bugira buti “Mwaramutse, Léonce afungiwe kuri RIB station Kigabiro yafunzwe kuwa 1 /5/2020 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa”.

Ruberanziza Leonce bivuga ko yaje mu Karere ka Rwamagana arikumwe na bagenzi mu butumwa bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurushamibare akaba amaze amezi atatu mu karere ka Rwamagana mu gihe bagenzi be bazanye ubwo ibikorwa byahagarikangwa kubera COVID19  abazanye na Ruberanziza baratashye asigara wenyine mu nzu babanagamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *