
Ubu igikomeje kwibazwa n’abanyamakuru bamwe na bamwe ni ukumenya icyo Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ryagendeyeho rihitamo abanyamakuru 60 bagomba gufashwa kugera ku makuru ku nkunga ya UNICEF kugira ngo batare inkuru ku cyorezo cya Coronavirus (COVID19) kuko basanga byarakozwe mu bwiru ndetse hashingirwa ku mpamvu nabo batazi.
Mbere y’uko iri sesengurwa rikorwa, kuri uyu Mbere tariki ya 20 Mata 2020 saa yine n’iminota 57 umunyamakuru yabajije Gonzaga Muganwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ icyashingiweho mu guhitamo abo banyamakuru 60 ariko ntabwo yigeze asubiza ndetse n’inshuro yahamagawe mu masaha ya nimugoroba ntiyigeze afata telephone.
Ariko se koko mu guhitamo abo banyamakuru hashingiwe kuki?
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020 nibwo hamwe ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana urutonde ruriho abanyamakuru 57 batoranyijwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) kugira ngo bazajye batangaza inkuru ku cyorezo cya COVID19, ariko kuko nta muyobozi wo muri ARJ washoboye kunsobanurira icyakurikijwe mu guhitamo abo banyamakuru reka mvuge ibyo nabonye kuri izo mbuga nkoranyambaga, dore uko byanditse nta jambo na rimwe mpinduyemo n’ibitumvikana ntimubinshinje kuko sinjye wabiteguye biteye bitya “NOTE
Aba banyamakuru batanzwe n’ibinyamakuru byabo
Abahuguwe kuri Ebola bahawe inda ya bukuru aho bishoboka
Hagendewe kandi ku bafite icyangombwa cyo gukora Itangazamakuru”.
Ibikomeje kwibazwa
Bamwe mu banyamakuru bigenga mu Rwanda ibitangazamakuru byabo bitatoranyijwe muri ibyo binyamakuru baribaza ibibazo byinshi:
- Ese kuki byagizwe ubwiru?
- Ese niba baragendeye ku binyamakuru bifite ibyangombwa ko hari ibibifite kuki byo batabyandikiye babisaba umunyamakuru?
Abanyamakuru batoranyijwe bahawe amafaranga angahe?
Biravugwa ko muri abo banyamakuru batoranyijwe buri umwe yagiye agenerwa amafaranga ibihumbi 20 ku nkuru imwe, ku nkuru enye zizabanza kwandikwa ubwo buri umwe ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo inani (80,000Frs).
Ese abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Leta na bo bagombaga kuba mu binyamakuru ARJ igomba gufasha muri ibi bihe?
Guhera tariki ya 25 Werurwe 2020 nibwo bamwe mu banyamakuru bigenga batangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo ko muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID19 bakwiriye gufashwa bityo ko nihatagira igikorwa bamwe bazahasiga ubuzima kuko n’ubundi umwuga wabo usanzwemo ikibazo cy’amikoro.Nyuma hari n’ibindi binyamakuru birimo impamba.com, Rwanda Inspirer n’ibindi byakoze inkuru bigaragaza ko iminsi 14 yongereweho yo kuguma mu rugo itazorohera bimwe mu bitangazamakuru byigenga, nyuma n’ibitangazamakuru mu Rwanda bifatwa nk’ibikomeye na byo byagaragaje ko bimaze ukwezi bikora ariko nta cyo byinjiza kuko aho byakuraga amafaranga mu bantu bamamaza ibikorwa byabo none ubu bakaba batamamaza bityo nabo basaba ko Leta yabagoboka, ariko igitangaje ni uko yaba bimwe mu bitangazamakuru byigenga bimaze iminsi bitaka ubukene ndetse n’Abikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) bose bari kuri iyo lisiti imwe ARJ yatoranyije ndetse bikavugwa ko n’ubushobozi bahawe bungana.
Abatoranyije abo banyamakuru 60 baranengwa kugendera ku marangamutima
Hari umwe mu bayobozi b’igitangazamakuru wahamagawe ngo nawe ashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufashwa na ARJ, amaze kwerekana ko afite ibyangombwa byose by’itangazamakuru nyuma abwirwa ko itangazamakuru akora ritizewe, ubwo aba akuwe kuri liste gutyo.
Ese birakwiye ko muri iki gihe habamo kuvangura bamwe mu banyamakuru mu kubaha ubufasha kugira ngo akazi kabo gakomeze?
Muri ibi bihe bidasanzwe Leta mu gufasha abaturage bayo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID19 ntabwo habayeho gutoranya, mu ikubitiro bahereye ku baturage babaye kurusha abandi, nyuma hafashwa buri muntu waryaga ari uko yakoze uwo munsi, none ndibaza nti “ese abo banyamakuru ARJ yatoranyije ni uko ari bo iki cyorezo cyagizeho ingaruka kurusha abandi?” Ariko kuko ARJ itashatse gutangariza umunyamakuru icyo yashingiyeho, iki reka mbe nkiretse niyumva ari ngombwa izambwira icyo yashingiyeho kuko guhabwa amakuru ni uburenganzira bwa buri muturage.
Ese ARJ ni Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bose bo mu Rwanda cyangwa ni irya bamwe?
ARJ ari ryo Shyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda n’ubu hari abanyamakuru bataryiyumvamo atari uko badashaka kuribamo ahubwo ari uko batabyemererwa, hari ibitangazamakuru bifite ibyangombwa byose ariko bitaratumirwa mu gikorwa na kimwe ARJ yateguye, ibi bigatuma nibaza nti “Ese ARJ ni Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bose cyangwa ni irya bamwe? Bamwe mu banyamakuru bahezwa mu bikorwa bya ARJ bibaza ikibazo kigira kiti “Ko tubona RMC iduha amakarita nk’abanyamwuga mu itangazamakuru kuki ARJ yo itatwemera, ese niko yubatse cyangwa ni umuntu ubikora ku giti cye bikaba byakwitirirwa urwego?”
Icyifuzo
Ndasoza nsaba ko niba koko ARJ ifata ba nyir’ibinyamakuru nk’abashoramari, mu gihe ibona ko ibitangazamakuru byose bifite ibyangombwa bitafashirizwa rimwe cyangwa se bikorwe mu byiciro, babireka no mu bihe nk’ibi buri kimwe kikirwariza kuko iyo hatoranyijwe bamwe abandi bakabareka ntihabeho no gusobanura icyashingiweho bituma habaho kwibaza byinshi. Abanyamakuru bamwe ntibari bazi ko n’urwo rutonde rwakozwe ahubwo babimenye bivugiwe kuri Radio Rwanda ubwo Solange Yanone, Visi Perezida wa ARJ yabazwaga icyo bari gufasha abanyamakuru asubiza ko hari 60 batoranyijwe.
Ibi ni ibitekerezo byanjye n’ibya bamwe dusangiye umwuga undi nawe ufite uko abibona nawe ntahejwe.
Urutonde rw’abanyamakuru bivugwa ko ARJ yatoranyije n’ibitangazamakuru bakorera
UNICEF – ARJ CAMPAIGN AGAINST #COVID19
LIST OF MEDIA & JOURNALISTS
- The New Times Nasra Bishumba
- IGIHE Philbert Girinema
- Royal FM Manzi Gato
- RTV Ingabire Egidie Bibio
- RTV Divin Uwayo
- Radio Rwanda Mwanafunzi Ismael
- Radio 10 Oswald Mutuyeyezu
- Radio 10 Ramesh Nkusi
- TV1 Gakayire Raymond
- Flash TV Theo Barasa
- TV 10 Juventine Muragijemariya
- Isango Star Uwe Hervé
- City Radio Olive Iragena
- Kiss FM Antoinette Niyongira
- Radio Inkoramutima Habimana Pascal
- Umucyo Radio Mujyanama Samuel
- Radio Salus Aline Nyampinga
- Voice of Hope Radio Habimana Celestin
- Energy Radio Robert Sympatique Iyandemye
- Radio Maria Vestine Mukaryumugabe
- Ishingiro Desiré Bizimana
- Isangano Byavu Rachel
- Imvaho Nshya Ntawitonda Jean Claude
- Inyarwanda Gedeon Ndayishimiye
- Ukwezi ManirakizaTheogene
- Kigali Today Jean Claude Munyantore
- Voice of Africa Aisha Bonaventure
- Mama Urwa Gasabo Mutesi Scovia
- Bwiza Meckiore Kayiranga
- Panorama Anthere Rwanyange
- Intyoza Munyaneza Théogène
- Umuryango Hakuzwumuremyi Joseph
- The Source Post Ntakirutimana Deus
- Value News Umuhire Valentin
- Isimbi Murungi Sabin
- Rwandanziza Charles Ndushabandi
- Kigali Post Nizeyimana Selemani
- Express News Mike Urinzwenimana
- Bridge Magazine Elias Nizeyimana
- Hobe Rwanda Magazine Kayitare Jean Bosco (Kaikai)
- BTV Tuyambaze Gad
- Rushyashya Burasa Jean Gualbert
- DW-Africa Link Alex Ngarambe
- Rwanda Tribune Umukobwa Aisha
- Family TV Bihoyiki Kevin
- M28Investigates Byansi Samuel Baker
- Intego Uwizeyimana Louise
- ITV/Radio 1 Bryson Bichwa
- Iriba News Emma Marie Umurerwa
- Radio Izuba Nkurunziza Theoneste
- Umuyoboro Bihibindi Nuhu
- Child Focus Dushimimana Marie Anne
- Nonaha Mugaragu Naomi Irakoze
- Ijabo Uhagaze Alphonse
- KTPress Williams Buningwire
- Huguka Aimable Uwizeyimana
- Umuseke.rw Nzeyimana Jean Pierre or Martin Niyonkuru.
Ubundi kariya Ni agatsiko kaba gakeneye kwigwaho yego bafite uburenganzira bwo kuyobora uko bashaka icyo nakwita inzu yabo ariko ibi ntibinakwiriye guhabwa izi nyangamugayo ngo zihobora ARJ , ese iyo babiha Media high council ubundi ko ariyo isanzwe itegura training nkizo ubundi ko aba harimo umubare munini wabatagira amakarita ya Rmc bajyanwa yo bate bazajye bareka kudukiniraho