Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryagobotse abakinnyi n’abatoza bagizweho ingaruka na COVID19

Girimbabazi Pamela wamenyekanye mu mukino wo koga akaba ari nawe mugore wa mbere watorewe kuyobora Ishyirahamwe rya siporo mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation) ryagobotse abakinnyi n’abatoza bo mu makipe atandukanye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID19), aho muri iyi minsi buri bantu basabwa kuguma mu ngo.

Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa telefone cyavugishije Girimbabazi Pamel, Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) yemeza ko icyo gikorwa cyabayeho maze bafasha abakinnyi n’abatoza bagera kuri 74 baturuka mu makipe arindwi.

Mu byo aba bakinnyi bashyikirijwe harimo: Kawunga, Ibishyimbo, Amavuta yo gutekesha n’isukari.

Girimbabazi Pamela mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “ibyo twabageneye ni byo twashoboye kubona mu bushobozi bwacu nka komite nshya, ingamba dufite ni uguteza imbere umukino wo koga mu Rwanda abakinnyi n’abatoza bakagira agaciro n’ibirenze ibyo ubushobozi nibuboneka tuzabibakorera”.

Urutonde rw’amakipe yahawe ububafasha

Abitoreza ku kiyaga cya Kivu

-Clubs 3 za Rubavu: Abakinnyi 32 n’abatoza 3
-Club 1 ya Karongi: Abakinnyi 10 n’umutoza umwe.

Abitoreza ku kiyaga cya Muhazi

-Club 1 ya Gicumbi: Abakinnyi 10 n’umutoza 1
-Club 1 ya Rwamagana: Abakinnyi 8 n’abatoza 2.

Naho abitoreza muri Kigali ni abakinnyi 5, n’abatoza 2.

Pamela Girimbabazi yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda tariki ya 26 Mutarama 2020, ariko ntiyahita atangira imirimo ye kuko komite ye abo yasimbuye bakomeje kwanga ibyavuye mu matora, banga no gukora ihererekanyabubasha (handover) ndetse n’ubu ihererekanyabubasha ntirirarangira neza kuko hari ibyo ataramurikirwa byo muri Komite yasimbuye yari iyobowe na Kinimba Ufitimana Samuel mu gihe cy’imyaka 10.

Abakinnyi bitoreza mu kiyaga cya Kivu i Karongi ni bamwe mu bagobotswe muri ibi bihe bya COVID19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up