Bamwe mu banyamakuru bigenga mu Rwanda barasaba ubufasha

Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru

Bamwe mu banyamakuru bigenga mu Rwanda muri iki gihe hafashwe ingamba z’uko abantu bagomba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CORONAVIRUS, ariko nubwo bemerewe kujya gutara inkuru, ariko nta bushobozi bafite kuko usibye kuba bagowe no kugera ku nkuru bagowe n’imibereho y’ubuzima busanzwe cyane ko nabo ubu nta cyo binjiza, ikinyamakuru impamba.com cyabajije Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) icyo babateganyiriza nk’urwego rushinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, avuga ko abanyamakuru nabo aho batuye bagomba gufashwa kuko mu gutanga ubufasha bikorwa ntakuvangura icyiciro runaka.

Ikiganiro ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiranye na Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC)

IMPAMBA.COM: Abenshi mu banyamakuru bigenga nabo bari mu bantu bagizweho ingaruka n’iki Cyorezo cya Coranavirus. Abanyamakuru benshi aho batuye bafatwa nk’abantu bishoboye inkunga zihabwa abandi baturage baryaga ari uko bagiye gukora bo ntibazihabwa, Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru irabateganyiriza iki?

Peacemaker: Inkunga zihabwa abaturage ntizivangura icyiciro runaka, ahubwo hagenderwa ku bushobozi Umunyarwanda afite,kandi inzego z’ibanze guhera mu midugudu kumanuka ukagera mu masibo nibo batoranya abakwiye guhabwa izo nkunga nk’ibiribwa.Ubwo rero ntekereza ko bagenzuye bagasanga utishoboye koko wafashwa hatitawe kukuvuga ngo uri umunyamakuru kuko turabizi ko abanyamakuru bose batanganya ubushobozi. Mu gihe bigaragara ko koko kimwe n’undi muturage, umunyamakuru akeneye gufashwa numva ntacyatuma bidakorwa. Biramutse hari aho biba ikibazo wenda yakigeza ku buyobozi bw’aho atuye.

IMPAMBA.COM: Abanyamakuru bakeneye ubumenyi mu gutara inkuru zo mu bihe bidasanzwe, byo murabiteganyaho iki?

Peacemaker: Hanyuma ku bijyanye n’ubumenyi hari amahugurwa twari twateguye ajyanye no gukora inkuru ku ndwara z’ibyorezo zirimo na Coronavirus, ku bufatanye na Rwanda Biomédical Center mu rwego rwo kongerera ubumenyi itangazamakuru hari kunozwa Gahunda kugira ngo akorwe hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko guhuza abantu hamwe bidashoboka ubungubu.

IMPAMBA.COM: Abanyamakuru bakeneye kugira ibikoresho by’ubwirinzi kugira ngo mu kujya gutara inkuru batandura nabo bakanduza abandi, murateganya kubafasha iki?

Peacemaker: Ibijyanye no kwirinda ho ntekereza ko abanyamakuru basabwa kwitwararika nk’abandi Banyarwanda bose bagendera ku mabwiriza ya Leta n’inzego z’ubuzima.

IMPAMBA.COM: Abanyamakuru bigenga bajya gutara amakuru muri ibi bihe bavuga ko bakeneye no kubona insimburamubyizi kugira ngo batunge imiryango yabo, byo murateganya kubibafashamo gute?

Peacemaker: Ku bijyanye n’insimburamubyizi, ibigo mu bushobozi bifite,  abanyamakuru bakorera bikwiye kugerageza uko bishoboye muri ibi bihe bigashakira abakozi babo inkunga yo gukora akazi kabo. Byumvikane neza ko turi mu bihe bidasanzwe, abanyamakuru n’abo bakwiye gukora mu buryo budasanzwe. Nk’uko izindi nzego zimwe zibikora, abanyamakuru bahurira mu mashyirahamwe atandukanye nk’Impamyabigwi. Bashobora kuganira bakareba abababaye kurusha abandi bagakusanya inkunga yo kubafasha kuko abishyize hamwe bahuza imbaraga.

Ibyifuzo bya bamwe mu banyamakuru bigenga

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umubavu, Théoneste Nsengimana tariki ya 2 Mata 2020 yakoze inkuru y’impuruza kuri YouTube ya Umubavu TV Online atanagaza ko mu minsi 15 yongerewe yo kwirinda icyorezo cya CORONAVIRUS atazi uko azabaho n’abanyamakuru be.

Uyu muyobozi w’ikinyamakuru yanagaragaje ko badafashijwe bazabasanga mu nzu ari imirambo ndetse anagaragaza ko gusaba ubufasha atari ubucucu, yagize ati “dukeneye ubufasha bwanyu mu buryo butandukanye, ntimutekereze ko gusaba ubufasha ari ubucucu cyangwa ubugoryi  kuko nta muntu udasaba ubufasha n’Igihugu kirasaba, ntabwo ari ibintu twihariye twenyine ntanubwo ari igikuba duciye”.

Undi watanze impuruza rugikubita ni Kayiranga Mechiol bita Mecky umuyobozi w’Ikinyamakuru Bwiza wasabye inzego zireberera itangazamakuru kurigoboka muri ibibihe by’icyorezo cya Coronavirus.

Kayiranga abicishje ku rubuga rwe rwa Tweeter tariki ya 25 Werurwe 2020, yagize ati “mwibuke itangazamakuru cyane iryigenga dore ko ryiganjemo ubukene, mukore mu giseke naho ubundi nibikubitira ku nzara yari isanzwe haragwa umunyamakuru”.

Benshi mu banyamakuru bigenga mu Rwanda bavuga ko  basanzwe babayeho mu buzima bubagoye kuko icyakagombye gutuma binjiza amafaranga gishingiye mu kwamamaza (advert) gisa n’icyahagaze, ariko ubu na duke babonaga twarahagaze ku buryo bibaza uko bazabaho muri iyi minsi bikababera ihurizo rikomeye.

Bamwe mu banyamakuru batangarije ikinyamakuru impamba.com ko muri iyi minsi bakeneye gukora inkuru zigaragaza uko ingamba zo kuguma mu rugo zihagaze basura uduce dutandukanye two mu gihugu, ariko bakagorwa no kugerayo. Kugira ngo izo nkuru zikorwe bavuga ko bakeneye ko inzego zibareberera zibatera inkunga bakajya gutara izo nkuru, ariko bagahabwa n’insimburamubyizi kuko umuntu atungwa n’umwuga akora.

Hari abanyamakuru batangarije ikinyamakuru impamba.com ko inkuru bashobora gutangaza ijyanye n’icyorezo cya CORONAVIRUS mu buryo buboroheye, ari ijyanye n’imibare Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza y’abantu mu Rwanda bagaragayeho iyi ndwara ku munsi kuko babibona kuri za “Whatsapp” zabo, ariko inkuru zibasaba kugera ku baturage bananiwe kuzigeraho kubera ikibazo cy’amikoro.

Abo banyamakuru bigenga na none bavuga ko bakeneye kubona ibikoresho by’ubwirinzi kugira ngo mu gihe bagiye gutara amakuru nabo bakaba bakwandura bakanduza n’abandi, ariko bakabaka bagowe no kubona ubushobozi bwo kubigura.

Abanyamakuru bigenga bavuga ko na none muri ibi bihe bakeneye amahugurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conference) kugira ngo bagire ubumenyi mu gutara inkuru z’ibyorezo cyane cyane nka CORONAVIRUS ihangayikishije benshi muri iyi minsi.

Abanyamakuru bigenga bavuga ko sosiyete batuyemo ibumva bavuga ku maradio cyangwa se basoma inkuru zabo ku mbuga za Internet ibafata nk’abantu bishoboye kuko ibindi bibazo baba bafite nta byo baba bazi kuko akenshi usanga umunyamakuru akorera ubuvugizi abandi ariko we akabura umuvuganira, bityo ko ntawushyirwa ku rutonde rw’abaturage bafashwa muri iki gihe, bityo bakaba basaba ko inzego zibashinzwe nk’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ARJ n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) ishinzwe kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru mu Rwanda, babafasha kubaho kuko ari bo babazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up