Ishuri rya KIM hagati yo gufungwa no gutezwa cyamunara

Inyubako y’iyi Kaminuza (Ifoto/TNT)

Mu minsi ishize bamwe mu bakozi b’Ishuri Rikuru rya KIM iherereye i Kanombe ahitwa Cumi na kabiri  banditse bakoresheje twitter bandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe bagaragaza ko babayeho nabi nta mushahara babona mu mezi 8 ndetse nta n’ubwishingizi bishyurirwa.

Twitter y’abaakozi ba Kaminuza ya KIM ivuga ko bandikiye inzego zitandukanye  zirimo ikigo gishinzwe abakozi n’umurimo  ndetse na HEC n’izindi zitandukanye  bazimenyesha ikibazo cyabo  ariko ko nta gisubizo bahawe bityo bakaba bafite impungenge uko bazabaho muri ibi bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Corona Virus badafite ikibatunga basaba Perezida ko yabatabara ikibazo cyabo kigakemuka.

Umwe mu barimu uhigisha utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati ‘Ko twumvise ko amafaranga aboneka bishyura inguzanyo ya bank bashyiragaho abakozi bazi ko bazabishyura iki? Ubu se tubaye victim y’ibibazo byabo? twe ibyo ntibitureba twarakoze batwishyure natwe imiryango yacu ikeneye kubaho”.

Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kimaze kumva ibi bibazo cyashatse kumenya impamvu iyi Kaminuza ya KIM itishyura abakozi bayo maze tubaza umuyobozi w’iyo Kaminuza Mugabe John ati « Ndumva ibyo bavuze atibyo gusa bafitiwe ibirarane ariko buri kwezi bagira icyo bahabwa .Ntibahembwa umushahara wose bitewe n’bibazo by’ubukungu ikigo kimaze iminsi gifite aribyo inguzanyo nini yafashwe muri bank mu mwaka wa 2016 n’umubare mucye w’abanyeshuri muri rusange nkuko bimeze no muzindi Kaminuza ».

Twamubajije uko ideni bafite ringana ku buryo rituma abakozi badahembwa maze avuga ko ari Miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ati ku bindi bisobanuro mwabaza nyiri Kaminuza.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umudamu wa Nyakwigendera Peter Rutaremara wari nyiri iyi Kaminuza ntibyadukundira tumwandikira kuri Whatsapp ye tumubaza ikibazo cy’abarimu n’abakozi badahembwa ndetse ntibishyurirwe ubwishingizi arasoma ariko ntiyasubiza.

Mu Rwanda abacuruzi benshi bakora imishinga ikomeye bagakora “budget” y’amafaranga n’ibindi yose ariko bakibagirwa gushyiramo amafaranga yo kwamamaza kuko utamamaje ibikorwa byawe bimenywa n’abantu bake bikaba byatuma uhomba za Miliyoni cyangwa Miliyari.

Hari icyo bita “marketing” mu Cyongereza muri “business” ni ingenzi cyane kuko biteza imbere ubucuruzi.

Source: Umusingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *