Safari ati “Umuti witwa “SOMAHO” ukingira Kanseri y’Amara n’Igifu

Safari Adrien aho akorera ubuvuzi bwa gakondo

Ikinyobwa cyitwa “Somaho Herbal Soft Drink” cyavumbuwe na Safari Adrien avuga ko gifitiye umubiri akamaro gakomeye mu gukingira kurwara Kanseri ifata Igifu n’Amara.

Mu kiganiro Safari Adrien yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko uyu muti ari mwiza ku bantu b’ibyiciro byose ati “uyu muti ni mwiza ku muntu wese, yaba umwana, yaba abantu bakuru abakecuru n’abasaza abawuzi nibo bawirahira, uyu muti navuga ko ari igikorwa naba narabashije kugeraho mu mpera z’umwaka washize wa 2019, mu buryo bwuzuye neza nawushyize ku mugaragaro mu mwaka wa 2020”.

Safari avuga ko uyu muti wawusanga i Nyabugogo mu mazu mashya y’amashyirahamwe ahizwi nko mu “Nkundamahoro”, ahandi ni mu Murenge wa Jali ahitwa i Rubingo.

Usibye uwo muti yise “Somaho”, avura n’izindi ndwara zitandukanye nka Amibe, Terekomunasi n’izindi.

Uyu muvuzi  wa gakondo avuga ko uyu mwuga awukomora ku babyeyi be.

Mu yindi nkuru muzagezwaho amakuru arambuye avuga ku buvuzi bwa Safari Adrien.

Safari Adrien

Umuti Somaho Herbal Soft Drink

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *