Uruganda “Nyagatare Rice Mill” rwiyemeje kuzamura umusaruro w’umuceri mu bwiza no mu bwinshi

Umuceri wamaze gutunganywa

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, bishimiye icyemezo cy’umushoramari Basabira Laurent wiyemeje kubateza imbere mu buhinzi bwabo.

Umunyamakuru yasanze abahinzi baganira ku buhinzi bwabo bw’umuceri mu Karere ka Nyagatare aho bavugaga ko Uruganda rw’umuceri rwa “Nyagatare Rice Mill” hari ibyo rwemeye kubafasha mu rwego rwo kubateza imbere ndetse no guteza imbere umusaruro uva mu byo bahinga.

Ibi, byatumye biba ngombwa ko umunyamakuru abaza nyir’Uruganda rwa “Nyagatare Rice Mill” ari we Basabira Laurent maze atangaza ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo gufasha abahinzi no guteza imbere umusaruro w’umuceri.

Umuceri wanitswe nyuma yo gusarurwa

Basabira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umusingi dukesha iyi nkuru yagize ati “mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi twemeye kwishyura Abafashamyumvire mu gihe cy’umwaka ndetse no mu isarura twemeye ko abahinzi tubongeza amafaranga atanu kuri buri kiro kandi hari n’izindi ngamba nyinshi dufite tukiganiraho”.

Yakomeje avuga ko ari ibintu bamaze kuganiraho n’Amakoperative 5 mu Karere ka Nyagatare arimo: P8 Muvumba ,CODIRIVAM, COPRPRIKA,COPRIMO na CORVNY.

Umwe mu bahinzi b’umuceri yagize ati “Twishimiye ingamba z’umushoramari Basabira kutwishyurira abafashamyumvire kuko badufasha byinshi mu buhinzi bwacu kandi iyo badufashije tureza umusaruro ukaba mwinshi ndetse n’uruganda rukabona umusaruro mwiza kandi mwinshi”.

Abafashamyumvire ni abantu bafasha abahinzi guhingira ku gihe,bagafasha abahinzi gutera umuti, gukurikirana igihingwa kugeza cyeze, bityo uruganda rwa Nyagatare Rice Mill rukaba rwifuza ko abahinzi bagira umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Umunyamakuru yashatse kubaza bamwe mu bayobozi bo mu Makoperative azafashwa n’uruganda rwa “Nyagatare Rice Mill”, Sylidio Habarurema avuga ko ari byo koko uruganda rwabemereye kuzishyura abafashamyumvire mu gihe cy’umwaka ati “Ibindi wenda ni gahunda z’umushoramari ntarazitugezaho ariko ibyo twaganiriye bikemezwa ni ukwishyura abafashamyumvire”.

Aba bahinzi b’umuceri bavuga ko bashimira Basabira Laurent kuko agerageza kubafasha no kubateza imbere ugereranyije n’andi Makoperative usanga afite ibibazo byinshi nko gutinda kwishyura abahinzi kandi abahinzi baba bakeneye amafaranga yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Umuceri umaze gutunganywa mu ruganda
Zimwe mu mashini zikoreshwa mu ruganda rutunganya umuceri
Ubutumwa bw’umurimo

Source: Umusingi.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up