
Kucyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 muri Paruwasi Gaturika ya Rwamagana hakozwe ubukangurambaga budasanzwe mu rwego rwo gukangurira abakirisitu kwirinda Coronavirus ndetse Padiri mukuru amenyesha Abihayimana ko igihe cyo guhazwa bagomba kujya bakaraba intoki bitari umuhango nkuko byari bisanzwe .
Mbere ya misa ya mbere abakirisitu binjiraga muri Kiriziya babanje gukaraba intoki ndetse hanakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus bwamaze iminota irenga 30 yose byatumye itangira ku masaha adasanzwe .
Sekamandwa Anatole uyobora abakirisitu ba Santarari ya Rwamagana yavuze ko kubera Coronavirus bashyizeho ingamba zidasanzwe mu rwego rwo kwirinda icyatera iyi ndwara.
Yagize ati “iyi virusi ya Corona ntabwo iragera mu Rwanda ariko tugomba guhora twiteguye kuyirwanya niyo mpamvu mwabonye twinjiye muri Kiriziya tubanje gukaraba intoki kandi bireba buri wese kandi ntabwo bikozwe uyu munsi nk’abakirisitu kandi mugomba kugira isuku.“
Abakirisitu binjiraga mu kiriziya babanje gukaraba intoki basanga bikwiye gukomeza ariko bagasaba ko hashakwa na Kandagirukabe zihagije
Habiyaremye Jean Damascene ni umwe ba kirisitu bavuga ko Kandagirukabe zigomba kuba zihagije .
Yagize ati “Twakoresheje Kandagirukarebe eshatu gusa kandi Misa iba yajemo abakirisitu benshi ku buryo zitongerewe bishobora gutuma banduzanya indwara bitewe nuko gukaraba abantu babyigana byateza ikibazo mbere yo gukaraba. “
Jean Marie Theophile Ingabire Padiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana yasabye abakirisitu kugira isuku ndetse bagakora ibishoboka kugira ngo haboneke ibikoresho byifashishwa mu gukaraba mbere yo kwinjira muri kiriziya mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Yagize ati “Icyo dusaba abakirisitu ni ukurushaho kugira isuku kandi mugakora ibishoboka mugashaka ibikoresho bihagije byo kwifshisha kuko ibyakoreshejwe uyu munsi ni abakirisitu babizanye ariko ntibihagije nkuko musanzwe mwitanga mu bindi bikorwa icyo gikorwa mugishyiremo imbaraga mukoreshe imbuga musanzwe muhuriramo kugirango byihute kuko dukeneye ibikoresho binafasha abakirisitu kugira ngo babone uburyo bwo gukaraba intoki ku buryo bwiza. “
Padiri Jean Marie Theophile yanasabye abihayimana b’abafurere n’ababikira kujya bakaraba intoki mu buryo budasanzwe mbere yo gufasha umupadiri mu gihe cyo guhazwa
Agira ati “Abihayimana mu gihe cyo guhazwa barajya ahashyizwe amazi bakarabe intoki ku buryo butandukanye nuko babikoragamo kuko nta gukaraba bya bindi by’umuhango hateguwe amazi n’isabune ndetse n’udutambaro dusukuye kandi buri wese akoresha ako yagenewe ,nubwo nta muntu ushobora kwandurira mu guhabwa umubiri wa Kirisitu ariko ni ngombwa ko tubikora “
Mu gitambo cya misa kandi nta guhoberana no guherezanya ibiganza mu gihe guhana amahoro ya Kirisitu byabayeho nkuko byari byasabwe n’itangazo ryasohowe n’inama y’abepisikopi mu Rwanda kuwa 7 Werurwe 2020.