
“GOUT DE /GOOD FRANCE” igamije guha agaciro ibiribwa bituruka mu Bufaransa, igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda izatangira tariki ya 16 kugeza 22 Werurwe 2020.
Muri Kigali no mu Ntara, hari amwe mu mahoteri na za restora ibyo zitegurira abakiliya babo, zikoresha ibiribwa biboneka mu Bufaransa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, Jérémie Blin ushinzwe ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda (Charger d’Affaires de France au Rwanda) yavuze ko igikorwa bise “GOUT DE /GOOD FRANCE) kigamije guha agaciro ibitunganyirizwa mu gikoni (cuisine) byo mu Bufaransa no kurushaho kubimenyekanisha.

Amarestora yatoranyijwe asanzwe ategura amafunguro aturuka mu Bufaransa kuva tariki ya 16 Werurwe azaboneraho umwanya wo kongera kugaragaza amafunguro yayo.
Mu Rwanda hari za restora zifite umwihariko mu gutegura amafunguro y’ibikomoka mu Bufaransa n’andi ategura ibyo mu Bufaransa ndetse agategura n’ay’ibituruka mu Rwanda.
Olivier umwe mu bafite uburambe mu gutunganya ibiribwa bituruka mu Bufaransa, avuga ko ibirirwa byabo bifite umwihariko kuva ku gihe cya Louis wa 14
Bimwe mu biboneka mu mahoteri atandukanye no muri za restora zo mu Rwanda no mu bindi bihugu, ariko bituruka mu Bufaransa harimo: Salade, Frormage, Piza, inyama zifite umwihariko yaba iz’inka (ibimasa), iz’inkoko (isake), Mayonaise n’ibindi.

