Dr Scientific yashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo yise “Tonight”

Sibomana Jean Bosco bita Dr Scientific

Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific yashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo yise “Tonight” irimo ubutumwa bugamije kwigisha abantu gufata umwanya bakaruhura ubwonko bwarushye kukoba babakoze cyane no
gufata umwanya bagasohokana abakunzi babo  bakagira icyo babakorera cyo kubatungura (surprise).

Iyi ndirimbo “Tonight” irumvikana no ku rubuga rwa YouTube rwa Dr Scientific, ikaba yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Dr Scientific yagize ati “njyewe nk’umuhanzi Dr.scientific nshimira inshuti za muzika Nyarwanda uburyo zikunda muzika nyarwanda, uyu mwaka wa 2020   ni uwo gukora cyane duharanira ibyaduteza imbere nk’abenegihugu”.

Sibomana na none arashimira inshuti ze zose uburyo zidahwema kumuba hafi ati “zinkorera share na subscribe kuri “channel”yanjye yitwa “Dr.scientific official” kandi ndi mu myiteguro y’ibitaramo byo mu Turere twose tw’u Rwanda ndabageraho vuba dutarame turya, tunywa tubyina dukeshe inkera ubuzima ni bugufi muragahorana ishya n’ihirwe ndabukanda cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *