Bugesera Women Football Club yashyikirijwe imyambaro mishya

Imwe mu myenda bahawe

HAMAD ny’iri Kampany yitwa KIAN CO, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020 nibwo yashyikirije ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore y’Akarere ka Bugesera inkunga yayigeneye.

Iyi nkunga HAMAD yatanze igizwe n’imyambaro ya siporo, amasogisi n’ibirinda gukomereka mu gihe cyo gukina (contre choc) nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Bugesera bakurikiye icyo gikorwa cyabereye ku Karere ka Bugesera.

HAMAD uturuka muri IRAN, asanzwe  akora ubuhinzi bw’imbuto mu Murenge wa Kamabuye ho mu Karere ka Bugesera ari naho iyi kipe y’abakobwa ibarizwa.

Bamwe mu bayobozi bakurikiye icyo gikorwa barimo: NIYONGABO Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera,NSABIMANA Jean de Dieu bakunze kwita MUGANDA ari we Perezida w’ikipe ya Bugesera y’umupira w’amaguru y’abagore na GASHAGAZA Tony umutoza w’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up