Karongi: Abaturage babangamiwe n’icyemezo cyo kubarandurira ibishyimbo

Abahinzi b’ishyimbo mu Mujyi wa Bwishyura i Karongi barasaba ko bakwemererwa gukomeza guhinga ibishyimbo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi babangamiwe n’icyemezo ubuyobozi bwafashe cy’uko abatuye mu Mujyi batagomba guhinga ibishyimbo ndetse n’ababihinze bagomba kubirandura bagacibwa n’amafaranga y’u Rwanda ya amande ahwanye n’ibihumbi mirongo itanu (50,000Frs).

Iki kibazo cyagarutsweho mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Bwishyura mu mpera z’ukwezi gushize.

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangarije abanyamakuru ko kurandura imyaka y’abaturage badashora kubikora, yagize ati “dufite “master plan” yemejwe n’Inama njyanama ntabwo ari kera, yemejwe mu kwezi kwa cumi n’abiri ivuguruye duhita tuyitangaza haba iminsi ngo inama njyanama ifate icyemezo, guverineri nawe akore “reaction” ubwo nibwo iba yemejwe yabaye imyanzuro tugatangira kubimenyesha abantu”

Meya w’Akarere ka Karongi  yakomeje avuga ko abantu nk’uko basaruye ibigori mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri 2020, ko bababwiye mbere kugira ngo badasubizamo imyaka.

Yagize ati “kuko niba dufite Umujyi ntabwo tuzagira Umujyi wuzuye intoki, ibigori, kandi n’iyo mirima yabo twabemereye ko bahingamo imyaka migufi: Imboga, ushobora gushyiramo ibiti by’imbuto kandi na byo bidufasha kurwanya ya mirire mibi kandi bizana n’amafaranga, nta mabwiriza twigeze dutanga avuga ngo abaturage nibarandure imyaka”.

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko n’ubundi  ibyo babemereye guhinga bimeze nk’imitako, ahubwo babagiriye inama mbere y’igihe.

Aba baturage babajije ikibazo cyabo mu nteko y’abaturage

Naho kuba abaturage mu Nteko y’abaturage baravuze ko bafite impungenge ko bazarandurirwa imyaka, yasubije ko bagiye kubikurikirana kuko ayo mabwiriza ntayo batanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *