
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wakoraga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cya Moto yafashwe n’abapolisi ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacya i Rwamagana ku isaha ya saa sita n’igice mu mudugudu wa Ramba mu Kagari ka Nyagasenyi.
Uwo musore n’abandi 7 bagiye ku murongo bagiye gukora ikizamini cya nyuma abapolisi babiri barimo kugenzura ibyagombwa by’abari bagiye gukora ikimini bamugezeho bahise bamumanura kuri moto bamwicaza hasi bakimara kumwicaza hasi haje umukobwa ahereza abo bapolisi amapingu barayamwambika ajyanwa kuri RIB i Rwamagana.
Abari hafi y’uwo musore babwiye umunyamakuru wa impamba.com ko bamukuye kuri Moto agiye gutangira gukora ikizamini cyo kuzenguruka bakeka ko yari agiye gukorera mu mazina y’undi muntu nkuko byemezwa na Jacques wari muri metero nka 12 uvuye aho bamufatiye
Yagize ati “twari duhagaze dutegereje ko batangira gukora ikizamini tubona uriya wari uwa kabiri uvuye haruguru baramufashe bamumanura kuri moto bahita bamwambika amapingu yari afitwe n’umukobwa wari uduhagazemo tuzi ko yaje kwirebera nawe icyo twabonye nuko yari agiye gukorera undi muntu kuko barebye ibyangombwa bahita bamufata gutyo.“
Umunyamakuru yagerageje kubaza ubuyobozi kuri iki kibazo cy’uyu musore washatse gukorera undi permis ya moto ariko ntibyashoboka.