Isesengura: Bagemahe Clement wirukanywe mu binyamakuru bitandukanye, ashinzwe iki muri ADEPR? Bamwe bati “ni uwo kwamaganwa”

Yabaye n’umwanditsi mu kinyamakuru impamba.com, iyi ni ifoto kuri caption yayo niwe  wanditseho  “BAGEMAHE Clement umusesenguzi ku mikorere y’amadini mu Rwanda”

Isesengura: Bagemahe Clement wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye,ariko akananiranwa na byo  kubera kunanirwa kuzuza inshingano, yigize maneko w’Itorero rya ADEPR atari urukundo ayikunda  ahubwo ari ugushaka amaronko (indamu) nk’uko abasesenguzi babibona.

Mu busesenguzi bwakozwe kuri Bagemahe Clement bwerekana ko ari we nyirabayazana w’ibibazo byugarije ADEPR kuko agenda avuga ko ari murumuna wa Gatemberezi Paul, Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.

Umwe mu bakoze ubusesenguzi kuri Bagemahe yagize“Bagemahe Clement niwe wateguye ikirego cyo kurega Ikinyamakuru Umusingi.org mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) Inteko ya ADEPR yaje guterana isanga nta kugendera ku bitekerezo bya Bagemahe Clement ari yo mpamvu abayobozi batitabye ngo baburane kandi ari bo bareze umunyamakuru”.

Nubwo Bagemahe amaze iminsi yiyemeje kujya yamagana abanyamakuru bandika ibitagenda mu Itorero rya ADEPR (avuga ko bashaka guhirika ADEPR), ariko nta n’inshingano afite muri iri dini ku buryo ari we wumva yavuguruza ibyo ikindi gitangazamakuru cyatangaje, kuko hari inzira bicamo, bamwe mu bashumba b’iri Torero bakomeje kumwibazaho, bati “Bagemahe Clement nta nubwo tumuzi mu bafite inshingano mu Itorero ahubwo twamubonye azana amajwi yafatiye mu Rukiko igihe Karangwa John aburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma yaje ku biro bya ADEPR kuyunjisha abo yifuzaho amaronko”.

Mu rwego rwo kwerekana ko Pasiteri Gatemberezi akomeye mu Itorero, murumuna we (nkuko yabyivugiye) Bagemahe Clement yasezeranyijwe na Biro Nyobozi ya ADEPR yari irangajwe imbere na Karuranga Eufrem Umuvugizi wayo nk’uko byanditswe mu itangazamakuru kandi nta wundi uzwi mu babikorewe w’umunyamakuru.

Komite Nyobozi yose ya ADEPR yatashye ubukwe bwa Bagemahe Clement, ibi bigatuma hibazwa ikibyihishe inyuma

Nyuma y’ibi byose bamwe mu bakristu ba ADEPR mu busesenguzi bwabo bakaba basaba ko akazi  Bagemahe agiye guhabwa muri ADEPR gafite aho gahurira n’itangazamakuru  atagahabwa kuko basanga agiye kugahabwa mu nzira zo guhanganisha itorero n’abandi bantu, bityo bakaba basanga atagahabwa mu rwego rwo kwirinda ko Itorero ryahora mu manza z’urudaca.

Ubusesenguzi: Young Generation ishobora kuba igiye gukora ibyo amadini n’amatorero ya Gikirisitu atakoze

ADEPR yasohoye amabwiriza mashya akumira abayoboke bayo kwitwara uko bishakiye no gusenya iterambere ry’Itorero

Ubwanditsi

One Comment

  • Habimana

    Kwizera Emmanuel wo kuri the newtimes nawe yasezeranyijwe na Karuranga kd hari n’abandi, ahubwo wasanga mufite ikindi mupfa rero ubu busesenguzi buratujijisha twebwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up