Umupira w’amaguru ku bafite ubumuga: Ikipe ya Musanze na Huye zatangiranye imbaraga

 

Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2020, yatangiye ari amakipe atatu, aho ikipe Musanze ifite igikombe giheruka yihagazeho ariko ikinnye n’iy’Akarere ka Huye yihagararaho birangira ari ubusa ku bundi.

Uko imikino yagenze

Huye 2-0 Kigali Amputee Football Club (Nyarugenge)

Huye 0-0 Musanze

Musanze 4-1 Kigali Amputee Football Association (Nyarugenge).

Uko amakipe akurikirana

  1. Musanze 4pts
  2. Huye 4 pts
  3. Kigali (Nyarugenge) 0 pts.

Rugwiro Audace Perezida wa “Rwanda Amputee Footballl Association” yatangarije ikinyamakuru impamba.com iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe atanu, ariko mu gutangira mu mikino ibanza (Phase aller) haje amakipe atatu. Yavuze ko imikino yo kwishyura izabera no mu tundi Turere, bikaba biteganyijwe ko izasozwa muri Gicurasi 2020.

Rugwiro Audace Perezida wa Rwanda Football Amputee Association

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga (Football Amputee) avuga ko igikombe cy’imikino y’aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati gifitwe n’u Rwanda ari nay o mpamvu na shampiyona igomba gukomera yagize ati “ni shampiyona imaze imyaka mike itangiye hazaba imikino ibanza n’iyo kwishyura, phase ya mbere ikaba yabereye hano muri Nyarugenge ikurikira izabera i Rubavu no mu tundi Turere isozwe mu kwa Gatanu”.

Rugwiro yibukije amategeko y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga, yagize ati “uko ukinwa ni Football isanzwe, umwihariko ni uko ari abakinnyi bakina ari barindwi bakaba bagendera ku mbago bagakinisha akaguru kamwe kabo n’umuzamu udafite urugingo rumwe rw’akaboko, undi mwihariko ni uko bakina iminota 50, igice kimwe iminota 25 n’ikindi 25, akaba ari umukino ifite amarushanwa ya Afurika n’Igikombe cy’Isi muri aka Karere u Rwanda nirwo rufite igikombe”.

Rugwiro avuga ko uyu mukino ukenera byinshi nk’imbago n’abatoza benshi kugira ngo uyu mukino urusheho kugera mu gihugu hose ari nayo mpamvu asaba inzego zitandukanye zireberera siporo kubaba hafi.

Sengamungu Samuel umutoza w;ikipe ya Huye avuga ko intego baje bafite ari ugutwara igikombe.

Sengamungu asanga uyu mukino kugira ngo urusheho kugera ku rwego rwifuzwa ariko habaho ubufatanye bw’Uturere.

Andi mafoto

Ikipe ya Musanze igiye gukina n’iya Nyarugenge
Ikipe ya Musanze
Ikipe ya Kigali
Umukinnyi w’ikipe ya Kigali n’uwa Musanze

Sengamungu SAMUEL umutoza w’ikipe ya Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *